Iteramakofi: Roy Jones yiyemeje kuzahangamura Mike Tyson

Aba bateramakofi babigize umwuga mu cyiciro cy’abaremereye bazahura mu mukino utegerejwe na benshi ku itariki 28 Ugushyingo 2020 muri Leta ya California.

Roy Jones Jr. (Captain Hook)

Roy Jones Jr. (Captain Hook)

Roy Jones Jr w’imyaka 51, yabwiye ikinyamakuru The Sun ko n’ubwo Mike Tyson basanga yarafashe imiti yo kumwongerera imbaraga nta kabuza azamuhangamura kuko ngo nta bwoba amuteye, ndetse ngo yizeye ko ibisubizo by’ibizamini bombi barimo gukorerwa bitazatuma Mike Tyson yangirwa gukina ndetse ngo n’iyo bamusangamo imiti imwongerera imbaraga nabwo ngo ntiyamutinya.

Mike Tyson (Iron)

Mike Tyson (Iron)

Jones Jr yanaboneyeho kubeshyuza amakuru yigeze kumuvugwaho ko muri 2003 yatinye gukina na Tyson nyuma y’uko Tyson yari amaze kunesha John Ruiz akegukana ikamba rya WBA mu cyiciro cy’abaremereye.

Roy Jones Jr ati: “Kuva kera, nifuzaga kurwana na Mike. Ubwo negukanaga ikamba ry’abaremereye, ni we muteramakofi wenyine wo mu cyiciro cyange nifuzaga guhura na we.”

Umukino uzahuza Roy Jones Jr na Mike Tyson uzaba ku itariki 28 Ugushyingo 2020 California (USA) ku kibuga cya Dignity Health Sports Park, Carson.

Ibigwi byabo

Ibigwi byabo

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.