Itsinda ry’abayobozi bakuru b’ibihugu muri Afurika, ab’imiryango itandukanye ihuza ibihugu, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, bayobowe na Perezida Kagame barasabwa kwerekeza muri Kongo vuba na bwangu, ngo bavugane n’impande zihanganye hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byo kutumvikana ku byavuye mu matora.
Ibi ni ibigaragara mu myanzuro y’inama yatumijwe n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, akaba na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, inama yabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019 i Addis Ababa muri Etiyopiya ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame wanayiyoboye, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye, abayobozi ba ICGLR ari yo nama Mpuzamahanga igamije kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ab’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), abakuriye imiryango nka ECCAS, ECOWAS, IGAD, EAC, n’abandi, ibihugu bihagarariye Afurika mu muryango w’Abibumbye n’abandi bagamije kurebera hamwe uko ibintu bimeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’icyakorwa.
Iki gitekerezo ni kimwe mu bigaragaza ubushake mu gufatanya, hagamijwe gutanga umusanzu kugira ngo ibibazo byakurikiye itangazwa ry’amajwi mu buryo bw’ agateganyo, mu matoro y’umukuru w’igihugu muri Kongo birangire neza.
Nyuma yo kugaragarizwa uko ibintu bimeze n’uwungirije minisitiri w’intebe akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse no kubigaragarizwa n’imiryango iki gihugu kibarizwamo nka ICGLR, SADC n’indi, hafashwe imyanzuro ikurikira.
Abakuru b’ibihugu bavuze ko bikiruhije ko Abanyekongo bakwemera ibyavuye mu matora by’agateganyo nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora.
Abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, basabye ko ibyo gutangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu byaba bihagaze.
Abakuru b’ibihugu bemeranyijwe ko vuba cyane muri Kongo hoherezwa intumwa zigizwe n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, ndetse n’uyoboye komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, kugira ngo baganire n’impande zitandukanye muri Kongo, hagamiwe kureba ko haboneka uko igihugu cyasohoka mu bibazo byakurikiye itangazwa ry’amajwi mu buryo bw’agateganyo.
Inama yasabye ko impande zose bireba muri Kongo zazaganira neza n’intumwa z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku neza y’igihugu ndetse n’abagituye.
Inama yashimye kandi ubushake bw’Ubumwe bw’Afurika mu gukomeza guherekeza abaturage ba Kongo muri ibi bihe bitoroshye barimo.
Yanashimye kandi umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uburyo yafashe iya mbere agategura iyi nama. Bashimiye kandi komisiyo y’uyu muryango ndetse na Etiyopiya mu ruhare rwabo rwatumye iyi nama igera ku ntego zayo.