Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya TLC ryateguye igitaramo DUMISA DANCE CONCERT cyatumiwemo na DJ Spin uvanga indirimbo zo guhimbaza Imana!

Hateguwe igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane hifashishijwe imbyino cyiswe DUMISA DANCE CONCERT kizaba itariki 28 Mutarama 2024 guhera i saa kumi z’umugoroba.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana TLC hamwe na Remera Miracle Center bateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane bifashije imbyino cyiswe DUMISA DANCE CONCERT gusa sibyo gusa ahubwo hagiye no kubonekamo umuvanzi w’umuziki bita DJ Spin umajije kubaka izina mu kuvanga imiziki cyane cyane ariko agakoresha indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse unakunzwe cyane mu gisata cya Gospel mu Rwanda.

DJ SPIN uvanga imiziki

True Light of Christ(TLC) ni itsinda ririmo ibice bibiri aho harimo TLC Dancing Family iyo ikaba ikora umurimo wo guhimbaza ndetse no kuramya Imana binyuze mu mbyino zitandukanye, hakabamo na TLC Worship Team nayo ikora umurimo w’Imana yo mu buryo bw’amajwi n’imirirmbire aya matsinda yose agakorera umurimo w’Imana mu itorero rya Remera Miracle Center.

TLC dancing Family

Iki gitaramo cyateguwe na TLC Dancing Family  ntikizaba ari icya TLC Dancing Family gusa kuko hatumiwemo amwe mu matsinda nayo abyina harimo Heaven Family, Himbaza Drama Team, Holy Move of Praise Drama Team ndetse na TLC Worship Team izafasha abantu mu kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’imiririmbire n’amajwi.

TLC Worship Team

DUMISA Concert sibizaba ar’ukubyina gusa kuko hazabamo no gusenga ndetse no kwiga ijambo ry’Imana hamwe n’umushumwa PR. VUNINGOMA Faustin usanzwe ayobora itorero rya Remera Miracle Center.

Pr VUNINGOMA Faustin niwe uzagabura ijambo ry’Imana
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.