International youth Fellowhship irimo gutegura ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko kuri murandasi, rizwi nka ‘IYF World youth Connect 2020’, rizatangira guhera tariki 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2020.
Iryo huriro rifite intego yo guha urubyiruko ubutumwa butanga icyizere n’ubushobozi bizabafasha mu kubategura nk’abayobozi beza b’ejo hazaza.
Urubyiruko rutandukanye rwo ku isi yose rwahuye n’ingaruka nyinshi zatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Abenshi muri bo bugarijwe n’ubwoba, urujijo ndetse no gushidikanya kuri ejo hazaza harwo. Ni cyo cyatumye hatekerezwa kuri gahunda zigenewe urubyiruko zizarufasha gusobanukirwa uburyo n’amahirwe yo gutuma bagira imyumvire ihamye n’umutima ukomeye uzabashoboza guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’uburyo bwose zirwugarije.
Izo gahunda zikubiye mu mahugurwa ku bijyanye n’imyumvire myiza, ibiganiro byubaka bitangwa n’inzobere mu bisata binyuranye, ubujyanama, gutyaza ubwenge ndetse no ku guhanga udushya.
Ikindi kizakorerwamo ni amarushanwa ku kugaragaza impano, aho abazatsinda bazahabwa ibihembo.
Binyuze muri aya mahugurwa azaca kuri murandasi, yiswe ‘Online World Youth Connect, umuryango IYF urateganya guha amahirwe urubyiruko rwazahajwe n’ingaruka za Coronavirus, yo kubasha kungukiramo byinshi ari na ko bakomeza ingamba zo guhashya iki cyorezo, binyuze mu kucyirinda ndetse no kurwanya ikwirakwira ryacyo mu gihe gikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi.
Bizaba ari ku nshuro ya 23 iri huriro ritegurwa, mu gihe mu bihe bishize ryajyaga ritegurwa urubyiruko ruhurira hamwe, ariko uyu mwaka rikazabera kuri murandasi ku nshuro ya mbere.
Byitezwe ko rizitabirwa na za miliyoni z’urubyiruko rw’inkumi n’abasore, ruherereye mu bihugu 94 ku isi yose harimo n’u Rwanda.
Ibindi biteganyijwe kubera muri iryo huriro, harimo iserukiramuco ry’imbyino n’imyiyereko, ibiganiro ndetse n’izindi gahunda zizafasha urubyiruko gusobanukirwa urusobe rw’inyigisho n’indangagaciro bikubiye mu mico y’ibihugu bitandukanye.
Dr. Ock Soo Park, umuyobozi mukuru ari na we washinze umuryango wa IYF uherutse mu Rwanda muri Mutarama 2020, ubwo yatangaga ibiganiro ku bijyaye n’imyumvire myiza byiswe ‘Special Mindset Conference’, azaba atambutsa ibiganiro bifasha urubyiruko kugira imyumvire irufasha kwibonera ibisubizo by’ibibazo birwugarije ndetse biganisha ku iterambere.
Umuyobozi wa IYF mu Rwanda, Benjamin Ko, uri mu bashinzwe imyiteguro y’iri huriro, yagize ati “Turi gutegura ihuriro rya IYF Online World Youth Connect 2020, tugamije guhesha urubyiruko rwahuye n’ingaruka za Coronavirus ubushobozi bwo kuvamo abayobozi beza b’ejo hazaza, binyuze mu busabane ndangamuco”.
Urubyiruko ruherereye mu mpande zose z’isi, rushobora kwiyandikisha muri Online World Youth Connect binyuze ku mpuzamurongo wo kuri murandasi (https://forms.gle/UiGB3Pk9n2rVoacW9), bigakorwa mbere ya tariki 29 Nyakanga.
Ibikorwa byose bizajya bica ku murongo wa Facebook ndetse na Zoom.