Iyo tuza kwegera abagabo n’abana bacu tukababuza, Jenoside ntiyari kuba – Abagore bo muri FPR i Musanze

Abagore mirongo icyenda na babiri (92) bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’imirenge mu muryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze, biyemeje kwigira ku makosa abandi bagore bakoze, bakayakosora kugira ngo Jenoside itazongera kuba.

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abahashyinguye bishwe muri Jenoside

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abahashyinguye bishwe muri Jenoside

Abo bagore bavuga ko ari bo shingiro ry’umuryango, bagasanga ari ngombwa ko basobanukirwa amateka ya Jenoside kugira ngo abagize umuryango batazongera kuyisubiramo. Ni muri urwo rwego abo bagore baturutse mu Karere ka Musanze berekeza i Kigali kugira ngo bigire ku mateka ya Jenoside agaragara ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi no ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Genoside iri mu mujyi wa Kigali ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

Nyiransengimana Eugenie, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yagize ati “Twagize iki gitekerezo nk’abagore bo muri Musanze mu rugaga rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi. Gusura urwibutso bitwereka amateka y’uburyo Jenoside yakozwe. Twabitekereje nk’abagore kuko usanga abagore badakunze kumenya no gukurikirana amateka. Rero umugore akwiye kuyamenya kuko ni we mutima w’urugo, ni we wubaka umuryango.”

Nyiransengimana ahamya ko umugore na we agomba kugira uruhare mu gukumira ko Jenoside yongera kuba.

Nyiransengimana Eugenie yasobanuye impamvu baje kwigira ku mateka ya Jenoside aboneka i Kigali

Nyiransengimana Eugenie yasobanuye impamvu baje kwigira ku mateka ya Jenoside aboneka i Kigali

Ati “Ni twe twigisha abana, ni twe tubana n’abana umwanya munini. Jenoside usanga abayijanditsemo cyane ari abagabo n’urubyiruko ariko hari aho bigaragara ko n’abagore bagiye bijandika mu gukora Jenoside. Ubu turaharanira ko nta mugore uzongera kujya mu bikorwa bibi nk’ibyo.”

Yongeyeho ati “Umugore rero yaharanira kandi yakora ibishoboka byose ku buryo Jenoside itakongera kuba, twigisha abana bacu, tuganira n’abagabo bacu, dukora n’ibikorwa nk’ibi ngibi byo kugira ngo tumenye amateka, tumenye icyabiteye, tuve hano dufashe ingamba ko bitazongera.”

Mugenzi we witwa Jasmine Mukamusoni yaje ahagarariye Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, akaba asanzwe ari umunyamabanga w’iyo Komite Nyobozi.

Jasmine Mukamusoni ati "ukurusha abagore beza bakunda igihugu aba akurusha igihugu"

Jasmine Mukamusoni ati “ukurusha abagore beza bakunda igihugu aba akurusha igihugu”

Avuga ko igitekerezo cyo gusura amateka ya Jenoside ari i Kigali cyazanywe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) muri ako karere.

Impamvu baje i Kigali ngo ni ukugira ngo barusheho kumenya ayo mateka kuko agiye atandukanye bakurikije uturere. Biyemeje kandi no kumenya indangagaciro mbi zaranze abagore n’abagabo muri kiriya gihe cya Jenoside kugira ngo bazirinde.

Mukamusoni ati “Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, twasanze abagore twishinja ko twabigizemo uruhare kuko iyo tuza kwegera abagabo n’abana bacu tukababuza, Jenoside ntiyari kuba. Ni yo mpamvu tuba twaje kwigira kuri aya mateka kugira ngo ibyabaye bitazasubira.”

Mukamusoni yemeza ko abagore bafite imbaraga zikomeye zashoboraga kubuza abagize umuryango kwijandika muri Jenoside.

Ati “Ukurusha umugore aba akurusha urugo. Bivuze ko n’ukurusha abagore beza bakunda igihugu aba akurusha igihugu. Abagore ni ba mutima w’urugo, ni ba mutima w’igihugu, kandi baranavuga ngo icy’umugore ashatse n’Imana iragishaka. Rero turamutse dufashe iya mbere, tukagira uruhare mu gukumira, mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukaganira n’abana bacu tukababuza ingengabitekerezo ya Jenoside, twakumira icyagarura Jenoside aho kiva kikagera.”


Abo bagore bahagarariye abandi bo mu rugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze biyemeje gusangiza abandi bahagarariye ubutumwa babonye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigalli no ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside kugira ngo na bo babakundishe kugira ishyaka ryo kuba baza kuhasura, bityo abagore bose bo mu gihugu bagire imyumvire imwe, bafatanye kurwanya no gukumira ibintu byose byatuma Jenoside yongera kubaho.

Baboneyeho no gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabohora n’igihugu.




Ku ngoro y

Ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside biboneye ibimenyetso bikihagaragara by’urwo rugamba




Basobanuriwe amateka ya Jenoside muri Kigali biyemeza gusangiza abandi bagore bahagarariye ubumenyi bungutse

Basobanuriwe amateka ya Jenoside muri Kigali biyemeza gusangiza abandi bagore bahagarariye ubumenyi bungutse



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.