Izina Meddy na Mimi bise umwana wabo ryihishemo ibanga rikomeye kuri bose

Meddy n’umukunzi we Mimi berekanye izina ry’umwana w’imfura yabo y’umukobwa baherutse kwibaruka nawe banga kumuburiramo inyuguti ya ‘M’ nabo bahuriyeho , gusa nyuma y’uko bibarutse bagatinda kubitangaza , nanubu ntibarerekana ifoto y’uruhinja rwabo.

Ku itariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Meddy yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga aamafoto agaragaza ko umugore we Mimi akuriwe.

Nyuma y’amasaaha make hahise hasakara inkuru yuko Mimi yibarutse imfura yabo nubwo hari amakuru avuga ko uyu mugore yibarutse mbere yaho icyumweru cyose ariko bakirinda kubitangaza.

Ku bafana ba Meddy amatsiko ni menshi yo kureba no kumenya amazina y’umwana dore ko badahwema kugaragariza uyu muhanzi urukundo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, Meddy na Mimi babinyujije ku nkuta zabo za Instagram bahishuye ko umwana wabo bamwise Myla M. Ngabo.

Mu mafoto aba bombi basangije ababakurikira harimo iyari yanditseho ngo ‘Myla ndi umukobwa wa data nkaba Isi ya mama’. Izina Myla risobanura umukobwa w’Ingabo, iyo ari umuhungu bavuga Mylo cyangwa Myles.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Medart Jobert yakoze ubukwe n’Umunya-Ethiopia Mimi Mehfira.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.