Jay Z niwe wasohoye nyina akanamuherekeza no kuri Altar ubwo yarongoranaga n’umugore mugenzi we

Mu bukwe bwari bwagizwe ibanga cyane Gloria Carter nyina wa Jay Z umuraperi ukomeye cyane kw’isi yakoze ubukwe n’umugore mugenzi we Roxanne Wilshire bakundanye imyaka 7.TMZ yavuzeko uyu muraperi Jay Z ariwe wisohoreye nyina ndetse akanamuherekeza kuri Altar mu birori byabereye muri New York mu gace ka Queens.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bikomeye barimo nka Kelly Rowland, Tyler Perry, Robin Roberts uzwi mu kiganiro ‘Good Morning America’ hamwe n’abo mu muryango wa Jay Z barimo nyirabukwe Tina Knowles, umugore we Beyonce n’imfura yabo Blue Ivy Carter.

Nkuko kandi byatangajwe na Pagesix , amafoto yagiye hanze naya Beyonce umugore wa Jay Z ndetse n’umwana wabo Blue Ivy bafotoye berekeza ahabereye umuhango wo kwiyakira , ngo kuko ntawari wemerewe gufotora muri ubu bukwe kugeza ubu batarashyira amafoto yabwo nyirizina ahagaragara.

Nyina wa Jay Z, Gloria Carter w’imyaka 63, ntiyatunguye benshi ubwo hatangazwaga ko yarushinze n’umugore mugenzi we kuko asanzwe azwiho kuba akundana n’abo bahuje igitsina (Lesbian).

Mu 2017 ni bwo byamenyekanye ubwo Jay Z yasohoraga album yise 4:4 iriho indirimbo yise ‘Smile’ avuga ko yatunguwe ndetse akanababara ubwo yamenyaga ko nyina ari umutinganyi.

Nyuma yaje gutangaza ko nyina yababajwe n’iyi ndirimbo kuko yashyize hanze ibanga rye yari yarahishe igihe kinini. Mu 2018 mu bihembo bya GLAAD (Gay &Lesbian Alliance Against Defamation) ni bwo indirimbo ya Jay Z, Smile yahawe igihembo maze nyina akaba ariwe ucyakira ndetse akavuga ku mugaragaro ko akundana n’abo bahuje igitsina.

Kuri ubu Gloria Carter yarushinze na Roxanne Wilshire bamaze imyaka 7 mu munyenga w’urukundo. Aba bombi bakunze kugaragara cyane mu birori bitandukanye i Hollywood banyurana ku itapi itukura.

Umuhanzikazi ukomeye kw’isi Beyonce Knowless n’umwana yabyaranye na Jay Z nabo n’uko bari batashye ubukwe bambaye.

Iyi niyo foto ya Roxanne yo mu bukwe yabashije kujya hanze , uko niko yari yambaye.

Nyina wa Jay Z Gloria Carter nawe nuko yari yambaye mu bukwe bwe .

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.