Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuba ba ntibindeba

Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u rwanda kwirinda kuba ba ntibindeba, ahubwo bagahitamo ikinyabupfura kandi bakirinda ubunebwe.


Ibi Madame Jeannette Kagame yabitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Madame Jeannette Kagame yavuze ko isi urubyiruko rwubaka uyu munsi ari yo si ruzabamo ejo hazaza.

Naho Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yasabye urubyiruko ko uyu munsi ukwiye kubabera umwanya wo gusuzuma uruhare rwabo nk’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu n’isi muri rusange.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.