Jeannette Kagame yitabiriye inama ku baturage n’iterambere muri Kenya

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, Madame Jeannette Kagame yitabiriye isabukuru y’imyaka 25 y’inama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere (ICPD25), ibera i Nairobi muri Kenya.


Iyi nama y’iminsi itatu yafunguwe kuri uyu wa kabiri, izasuzuma ibyagezweho mu myaka 25 ishize mu kwita ku buzima bw’imyororokere, kongerera ubushobozi abagore no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’inzira yo kugera ku iterambere rirambye.

Afungura iyi nama, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yavuze ko iyi nama ihuje abantu banyuranye bayitabiriye, ariko ko muri rusange ireba abagore n’abakobwa bari hirya no hino ku isi bagihuga n’ibibazo bizitira imibereho myiza y’imiryango.

Ati “Turishimira ibyagezweho mu myaka 25 ishize, tunahiga indi mihigo tugomba na yo guhigura, kandi tukanareba uko twakora ibitarakozwe mu byo twari twiyemeje”.


Ati “Reka nongere nibutse ko umugore umwe muri batanu hirya no hino ku isi, agihura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akorerwa n’abantu bamwegereye. Abagore n’abakobwa 800 bapfa buri munsi babyara, na miliyoni enye (4.000.000) z’abana b’abakobwa bagikatwa imwe mu myanya ndangabitsina yabo buri mwaka”.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe ko hari abana b’abakobwa barenga ibihumbi 33 bahatirwa gushyingirwa buri munsi, n’abagore miliyoni 232 ku isi yose, bifuza kuboneza urubyaro, ariko bakaba badakoresha uburyo bugezweho.


Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye (LONI), Amina J. Mohammed yasabye abitabiriye iyi nama guha umwanya abakiri bato, bagatanga ibitekerezo ku cyakorwa mu rwego rwo guhangana n’ibibazo birimo ubushomeri, kandi bakagira uruhare mu guhanga imirimo.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitandatu, baturutse mu bihugu 100 byo hirya no hino ku isi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.