Jeannot Witakenge wakiniye ikipe ya Rayon Sports na APR FC yitabye Imana azize kanseri y’igifu.
Witakenge yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020, akaba yaguye mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) aho yari arwariye kuva tariki ya 11 Mata 2020.
Umwe mu bari inshuti ze za hafi , Mbusa Kombi Billy banakinanye kuva mu 1995 kugeza mu 2000 , yahamirije Kigali Today amakuru y’urupfu rwe.
Yagize ati“Ni byo Jeannot yitabye Imana ejo ni mugoroba saa mbiri z’ijoro , yari amaze igihe arwaye kanseri y’igifu. Ni inkuru yambabaje cyane n’ubu sindabyakira Jeannot namufataga nk’umuvandimwe. Ntabwo nzibagirwa Jeannot , hari igihe twigeze gukina n’ikipe ya AFC Leopard yo muri Kenya icyo gihe atsinda igitego acenze ikipe yose.”
Muri Nyakanga 2019, Witakenge Jeannot yagize ikibazo mu nda ajya kwa muganga basanga afite ikibazo mu gifu, bategeka ko agomba kubagwa .
Yamaze iminsi arwariye mu bitaro bya Bukavu nyuma aza koroherwa asubira mu rugo iwe muri DR Congo.
Tariki ya 11 Mata 2020 yongeye kuremba ahita atwarwa mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) ari na ho yari arwariye kugeza ku munsi w’ejo yitaba Imana.
Hari hashize iminsi mike abitswe ko yapfuye binyuze ku mbuga nkoranyambaga (réseaux sociaux) aho ku wa 17 Mata 2020 byari byavuzwe ko yitabye Imana ariko bikaza kugaragara ko byari amakuru y’ibihuha.
Jeannot Witakenge witabye Imana afite imyaka 40 y’amavuko yaherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yari umutoza wungirije muri Rayon Sports. Batandukanye muri 2018 ntiyongera kugaragara cyane, byavugwaga ko yahise yisubirira iwabo muri DR Congo kwita ku muryango we.
Mbussa Kombu Billy umwe mu bo bakinanye akaba n’inshuti ye ya hafi avuga ko Nyakwigendera asize umwana w’umuhungu mukuru yabyaranye n’umugore we mbere y’uko umugore we yitaba Imana ubwo Jeannot yari agikina mu ikipe ya St Éloi Lupopo.
Uko Jeannot Witakenge yageze muri Shampiyona y’u Rwanda
Yageze mu Rwanda mu 1995 aje gukinira ikipe ya APR FC, icyo gihe yari azanywe n’umutoza witwa Rutta watozaga APR FC, ariko ahageze ntibabashije kumvikana bituma asanga Raoul Shungu muri Rayon Sports.
Ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports, bimwe mu bikombe bitazibagirana yabashije kuhegukana harimo igikombe cya CECAFA cyo mu 1998 bakuye muri Zanzibar.
Uretse ikipe ya Rayon Sports, Jeannot Witakenge yakiniye n’ andi makipe nka APR FC, St Eloi Lupopo yo muri DR Congo na Inter Stars yo mu Burundi.
Jeannot Witakenge wanditse amateka muri ruhago y’u Rwanda aho afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bayinyuzemo afite n’abavandimwe na bo bakinnye mu Rwanda.
Abo bavandimwe be ni mukuru we Wakilongo wakiniye ikipe ya Rayon Sports na murumuna we Kamotera watwaranye na Rwanda B igikombe cya CECAFA mu mwaka wa 1999.