Urubyiruko rurimo abiga n’abarangije amashuri barihirwa n’Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), barishimira ko hari byinshi Leta yakoze mu myigire yabo, ibahoza amarira, ibikomere n’igihirahiro basigiwe na Jenoside.
Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira mu mwaka wa 1994, Mutuyimana Ange, yari afite imyaka irindwi. Umuryango avukamo wari utuye mu cyahoze ari Komini Nyarutovu, ubu ni mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke. Icyo gihe ababyeyi n’abavandimwe be bane barishwe, asigarana na mukuru we mu buzima avuga ko bwari inzitane, n’ihurizo ry’uko bagombaga kubaho batagifite umuryango.
Agira ati “Icyo gihe ababyeyi n’abavandimwe banjye barishwe, mu muryango wari ugizwe n’abantu umunani twasigaye turi babiri gusa. Mukuru wanjye na we bari baramutemye umubiri wose nta na kimwe abasha gukora, ku buryo nyuma y’imyaka mike yaje gupfa nsigara jyenyine”.
Mutuyimana wari warasigaye ari imfubyi kandi akiri muto, yibazaga uko ubuzima bw’ahazaza buzamera. Nyuma gato y’umwaka wa 1998, Leta y’u Rwanda igishyiraho Ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye FARG, cyamufashije gukomeza amasomo.
Ati “Natangiye kwiga ariko numva ntafite icyizere cy’ubuzima buzakomeza. Kuko nibazaga nti ‘ese ubundi ndiga ngo nzabe iki? Indangamanota nziza se ngo nzayereke nde? Ubundi se njye ntibazanyica nk’uko bishe ababyeyi n’abavandimwe banjye’? Ni byo bibazo nahoraga ndwana na byo mu mutima wanjye”.
Ntibyamubujije gukomeza amashuri kugeza ubwo arangiza ayisumbuye arihirwa na FARG, ndetse ubu yakomeje kwiga Kaminuza aho ageze mu mwaka wa gatatu.
Undi wafashijwe n’iki kigega akarangiza amashuri yisumbuye na Kaminuza ni uwitwa Hamza Iddi. We Jenoside yabaye afite imyaka 14, umuryango we bari batuye mu cyahoze ari Komini Giciye, ubu ni mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu. Ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be bishwe muri Jenoside, arokoka hamwe na bashiki be babiri.
Agira ati “Nasigaranye n’abavandimwe banjye babiri bakiri bato, ni njye wagombaga kubamenyera buri kimwe cyose ku myaka 14 nari mfite. Nateraga ibiraka ku modoka ndi umukomvayeri, Imana iranshoboza, ubuzima buricuma n’ubwo byari bigoranye”.
Uyu na we yaje gufashwa n’Ikigega FARG bahabwa icumbi, yiga amashuri yisumbuye, na kaminuza arihirwa amafaranga y’ishuri, ibikoresho, amacumbi n’ibindi byangombwa nkenerwa kugeza ayirangije.
Aba bombi bahuriza ku kuba barabashije kugira ubuzima no kugarura icyizere cyo kubaho bari baratakaje mbere y’uko bongera gusubira mu ishuri.
Hamza yagize ati “Ikigega FARG cyambereye umubyeyi, iyo kitabaho sinzi uko ubuzima buba bumeze. Sinaburaga ikaramu, ikayi, umwenda w’ishuri n’ibindi byose nakeneraga. Ubu nararangije kaminuza ariko ibyo nkora bijyanye n’ubucuruzi, FARG ni yo yambereye umusingi wabyo n’ubuzima muri rusange. Si njye gusa kuko hari n’abandi bagenzi banjye benshi bongeye kugira ubuzima babikesha iki kigega”.
Yaba Mutuyimana na Hamza, bose bashinze ingo ndetse babashije kwagura imiryango. Nubwo hashize imyaka 26 bibuka imiryango yabo, inshuti n’abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ibikomere basigiwe na yo umunsi ku wundi babyomorwa na Leta y’Ubumwe yababereye umubyeyi.
Mu myaka 22 ishize Ikigega FARG kibayeho, cyafashije abanyeshuri 107.660 mu mashuri yisumbuye n’abarenga ibihumbu 38 muri kaminuza, haba kubacumbikira, bahabwa ibikoresho, amafaranga y’ishuri n’ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Radio Rwanda, Udahemuka Jean de Dieu umukozi w’Ikigega FARG, yasobanuye ko uko imyaka igenda ishira, abarihirwa bagenda bagabanuka kuko abenshi barangiza bakajya ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Gusubira mu ishuri ku bari baravukijwe ayo mahirwe n’abatangiye bundi bushya byatanze igisubizo n’umusaruro ugaragara. Nyuma y’imyaka 26 Jenoside irangiye, umubare w’abafashwa ugenda ugabanuka.
Nko mu mashuri yisumbuye dusigaranye abanyeshuri 170. Na bo ni abagiye bagira ibibazo nk’ihungabana bidindiza imyigire yabo bituma batinda kwiga. Muri kaminuza ho dusigaranye abanyeshuri barenga ibihumbi umunani. Aba bose hakorwa byinshi bibafasha, kugira ngo na bo bazarangize basanga abandi ku isoko ry’umurimo”.
Miliyari zisaga 160 z’amafaranga y’u Rwanda, ni yo Ikigega FARG kimaze gukoresha mu kurihira abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose.
Uretse uburezi, iki kigega gifasha n’ibindi byiciro by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye muri gahunda zinyuranye haba gusana no kububakira inzu zo guturamo, kubavuza, ubworozi n’ibindi bikorwa bituma imibereho yabo iba myiza.