Jenoside yarimbuye inyandiko zose za APACOPE

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Kimenyi Alexis avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye benshi mu bashinze ishuri rya APACOPE, abaryigishagamo, abaryigagamo, ndetse ikanarimbura inyandiko zose z’iryo shuri.


Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri APACOPE babwiwe amateka y'iri shuri

Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri APACOPE babwiwe amateka y’iri shuri

Kimenyi ni umwe mu barimu batangiranye n’iryo shuri mu mwaka wa 1981.Yanditse igitabo yise “APACOPE: L’AUTRE PORTE DE L’ECOLE POUR LES TUTSI”, kivuga amateka y’ishuri rya APACOPE kuva ryatangira mu 1981.

Icyo gitabo kivuga itotezwa ryakorewe abashinze ishuri rya APACOPE, abaryigishagamo ndetse n’abaryigagamo kuva rishinzwe kugeza muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitabo yakigaragaje bwa mbere ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019, ubwo mu ishuri rya APACOPE bibukaga ku nshuro ya 25, abashinze ishuri, abari abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ntangiriro y’iki gitabo, Kimenyi agaragaza uburyo Abatutsi bahejwe mu mashuri cyane cyane ayisumbuye.

Mu gihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, umubare w’Abatutsi bari mu mashuri yisumbuye bari 36% y’abigaga amshuri yisumbuye bose. Mu 1973, kuri repubulika ya kabiri, Abatutsi bari mu mashuri yisumbuye bari 11% gusa.


Kimenyi Alexis wanditse igitabo

Kimenyi Alexis wanditse igitabo

Uku guhezwa mu mashuri yisumbuye, niko kwateye bamwe mu babyeyi bari bayobowe na Charles Shamukiga gushing ishuri rya APACOPE, ryari rigamije kwakira abana bose nta kuvangura, ariko cyane cyane bakibanda ku bana bavukijwe amahirwe yo kwiga n’uko ari Abatutsi.

Kimenyi avuga ko mu kwandika igitabo kivuga ku mateka ya APACOPE byamugoye, kuko nta nyandiko n’imwe ivuga kuri iryo shuri yabashije kurokoka.

Ati “Nagiye nifashisha ubuhamya navanye mu barokotse, cyane cyane abize hano, abarimu bigishije hano, n’abandi bantu bake cyane barokotse mu bashinze iri shuri. Urebye ni igitabo gishingiye cyane ku buhamya, kurusha ku nyandiko kuko inyandiko zose za APACOPE zaratikiye”.

Muri iki gitabo kandi, Kimenyi agaragazamo uburyo ishuri rya APACOPE kuva rishinzwe ryatotejwe, ndetse n’abanyeshuri baryigagamo bagatotezwa, ndetse ngo icyo gihe ryitwaga “Ishuri ry’Abatutsi”.

Ati “Imfura za APACOPE zarangije abana bose babonye diporome, uwari minisitiri w’uburezi icyo gihe (Nsekalije Aloys), ntibyamushimisha, ategeka ko abana bose babonye diporome babakuraho 10%. Murumva icyo cyemezo, abana bose bari bafite amanita kuva kuri 60% gusubiza hasi, diporome zabo zaraciwe”.


Umurungi Monique wigaga muri APACOPE muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe avuga ko iri shuri ryatotejwe igihe kinini, kugeza igihe Jonoside yatangiraga.

Umurungi avuga ko hari ibitero byagiye bitera kuri iri shuri na mbere y’uko Jenoside itangira, ariko icyo gihe ngo ntawe byishe.

Uhagarariye APACOPE mu mategeko Christine Shamukiga avuga ko n’ubwo Jenoside yahitanye benshi ndetse na byinshi muri APACOPE, itigeze isubira inyuma ko ahubwo yakomeje kwiyubaka ikanaguka.

Ati “APACOPE yakomeje kwiyubaka, ishuri mbere ryari rifite amashuri yisumbuye gusa, ariko nyuma yo kwinjira mu mateka meza, twashyizeho ishuri ry’inshuke n’ishuri ribanza. Abana bacu baratsinda neza, dufite abarezi bafite ubumenyi, kandi buri mwaka twohereza itsinda ry’abarezi kwihugura muri Leta zunze ubumwe za Amerika”.

Kugeza ubu muri APACOPE bibuka abantu bagera kuri 400 barimo abashinze ishuri, abari abarimu n’abanyeshuri bose bazize Jenoside, ariko ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bukomeza kwakira n’andi mazina.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.