Uwahoze ari Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Jimmy Mulisa ababazwa n’uburyo abakiniye ikipe y’igihugu badahabwa agaciro bakwiye nk’abakiniye ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuwa Gatandatu tariki ya O4 Mata 2020 yavuze uburyo abakiniye ikipe y’igihugu basuzugurwa ku bibuga byo mu Rwanda.
Ati “Nkanjye mbabazwa n’uburyo ugera ku kibuga ugasanga uwari umufana wawe ni we uri kukwigisha umupira bikakuyobera.”
Yifashishije urugero rwo mu gisirikare cy’u Rwanda avuga ko nta musirikare usezererwa mu kazi burundu.
Yagize ati “Uzarebe mu gisirikare mu Rwanda bagira uburyo abakibayemo bagasezera cyangwa bakaba nta mbaraga bagifite bubahwa bagashyirwa mu nkeragutabara (reserve force) naho twe nta n’uwibuka ko twakoreye igihugu.”
Inshuro nyinshi byagiye bigarukwaho ko abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi harimo n’abajyanye u Rwanda muri CAN 2004 yabereye muri Tunisia bahezwa mu mupira wo mu Rwanda.
Usanga haba mu makipe atandukanye y’igihugu ndetse no mu mirimo yo muri Ferwafa badahabwamo imyanya ngo babere urugero abakinnyi bakizamuka.
Jimmy Mulisa yatanze urugero rw’icyubahiro abandi bakinnyi bo mu bindi bihugu bakinanye na bo bahabwa, asanga igihe kigeze ngo na bo bahabwe umwanya batange uruhare rwabo mu gihugu bakoreye igihe kitari gito.
Yakomeje agira ati “Abandi bakinnyi twakinanye bakomoka ahandi barampamagara bakambwira imirimo bafite iwabo mu bihugu, ibyo bamaze kugeza ku gihugu ndetse n’ishema baterwa no kuba barakiniye igihugu ariko hano mu Rwanda ujya no ku mukino w’ikipe y’igihugu bakakwishyuza ndetse ugasanga barakujyana mu bafana basanzwe.”
Uretse guhabwa imirimo ihoraho mu bikorwa bya siporo kandi, ahandi usanga abagacishijeho ari bo bahagararira ibihugu byabo mu bikorwa bitandukanye nka tombola z’amarushanwa atandukanye ariko mu mupira wa hano mu Rwanda si ko bimeze.
Jimmy Mulisa yari mu ikipe y’igihugu yajyanye u Rwanda mu gikombe kimwe rukumbi cya Afurika rwitabiriye mu mwaka wa 2004.