Jimmy Mulisa: Nta munyamahanga wakabaye akina mu Rwanda adakinira ikipe y’igihugu avukamo

Hamaze iminsi mu itangazamakuru mu Rwanda hari impaka ku kongera umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda ukava kuri batatu babanza mu kibuga bakaba batanu cyangwa batandatu kugira ngo urwego rwa shampiyona ruzamuke.

Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi, wakiniye akanatoza APR FC, na we yagize icyo avuga ku byo kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 5 Mata 2020 yavuze ko nta munyamahanga wakabaye akina mu Rwanda adakinira ikipe y’igihugu avukamo.

Yagize ati “Ndibuka nza muri APR FC byari bigoranye kubonamo umwanya bitewe n’abanyamahanga bakomeye barimo, kuri njye navuga ko kugira ngo abakinnyi ba hano mu Rwanda babone abo bigiraho twakwemereye abanyamahanga gukina ariko umukinnyi uje akaba akinira Ikipe y’igihugu avukamo.”

Yifashishije urugero rw’aho yakinnye, yagize ati “Ndibuka njya gukina mu Bubiligi umunyamahanga uvuye muri Afurika bamwishyurira amafaranga menshi, ikipe ntiyakwemera kugufata izi neza ko uzayihenda kandi nta musaruro bakubonamo, ahubwo amakipe ahitamo gufata abenegihugu babiri.”

Yakomeje avuga ko iyo igihugu gifite abakinnyi b’Abanyamahanga bakomeye abenegihugu babona aho kwigira, shampiyona igakomera, iyo shampiyona ikomeye n’ikipe y’igihugu irakomera abafana bakabona ibyishimo.

Urugendo rwa Jimmy Mulisa muri ruhago:

2002-2005: APR FC

2005: RAEC Mons (mu Bubiligi) : Mu mikino 12 yatsinzemo ibitego bitanu

2006: KRC Mechelen (mu Bubiligi) mu mikino 13 yayikiniye yatsinze igitego kimwe

2006-2007: RFC Tournai (mu Bubiligi) yakinnye imikino 25 atsinda ibitego 12


2007-2008: KFC Hamme (mu Bubiligi) mu mikino 15 yatsinze ibitego birindwi

2008-2010: SV Roeselare (mu Bubiligi) yakinnyemo imikino 13 atsinda igitego kimwe

2008-2009: KSK Beveren yo mu Bubiligi (ku ntizanyo) mu mikino 12 yatsinzemo igitego bitanu

2010: SV Roesalere (mu Bubiligi) yakinnye imikino 13 atsinda ibitego

2010: Ceahlaul Piatra Neamt (muri Romania) mu mikino 15 yatsinze ibitego bibiri

2010: Shakhter Karagandy (Kazakisthan) yakinnye imikino 13 nta gitego yahatsinze

2011: FC Vostok (muri Kazakhstan) mu mikino icyenda yatsinze igitego kimwe

2012-2013: AFC Tubize (mu Bubiligi) muri iyi kipe yo mu Bubiligi yahakinnye imikino 19 atsinda igitego kimwe

2013-2014: K. Berchem Sport (mu Bubiligi) mu mikino 18 yatsinze ibitego bibiri

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.