Joseph Kabungo wari witabiriye umukino w’amajonjora y’amakipe ari guhatanira kuzakina mu gikombe cy’isi cya 2022 yapfiriye muri Stade yaberagamo umukino wahuzaga Ghana na Nigeria nyuma y’ubwumvikane bucye bwajemo n’imirwano karundura.
Mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi umukino wahuzaga Ghana na Nigeria bikaza kunganya, byatumye Nigeria itakaza itike maze abafana bateza imvururu biviramo umwe mu bakozi ba FIFA kwitaba Imana.
Ubwo Ghana yazaga kunganya na Nigeria 1-1 ku kibuga cya Nigeria byaje gutuma Ghana yo ikomeza kuko yahise ibona itike yo kwerekeza muri Qatar mu gikombe cy’isi. byatewe n’igitego cyo hanze(away goal) cyatsinzwe na Thomas Partey , umukinnyi ukomeye wo muri Arsenal agitsinze Nigeria ku munota wa cumi(10min) cyikaza kwishyurwa nyuma y’iminota 22(22min) kubwa penaliti ya William Troost-Ekong.
Gusa nubwo byarangiye 1-1 ntibyabujije Ghana gukomeza kubw’igitego cyo hanze yatsindiye Nigeria iwayo.
Iyi iraba ari inshuro ya mbere kuva 2014 kuko nibwo Ghana yaherukaga mu gikombe cy’isi , kubera ko icya 2018 cyabereye mu Burusiya ntago yabashije ku kitabira.
Nigeria yo imaze kujya mu gikombe cy’isi inshuro 7 yikurikiranya gusa ubu ntizajyayo. Aha rero abafana bayo bumvaga nta gikombe cy’isi Nigeria yabo ishobora kuburamo kuko iri mu makipe akomeye ya Africa , byaje kuvamo akaduruvayo.
Ubwo umukino waje kurangira rero habaye imvururu zikomeye cyane abafana ba Nigeria bamenagura ibirahure bya stade maze biviramo umwe mu bakozi FIFA akaba n’umukozi wa CAF witwa Dr Joseph Kabungo wari woherejwe kuri uwo mukino kuhasiga ubuzima.
Muri Abuja National Stadium habereye imvururu zirimo imirwano yaviriyemo bamwe kuhasiga ubuzima.
Dr Joseph Kabungo wari umukozi muri FIFA na CAF yitabye Imana apfiriye mu mukino Nigeria yaburiyemo itike yo kujya mu gikombe cy’isi.