Mu masaha macye ashize nibwo umuhanzi w’icyamamare Juno Kizigenza yagaragaje ko uyu ariwo munsi we w’amavuko , maze Ariel Wayz afata iyambera ayimwifuriza mu magambo aryohereye , bidatinze uyu musore nawe ahita aza muri Comment amushimira inshuro miliyoni.
Juno Kizigenza na Ariel Wayz ni bamwe mu banyarwanda bagize kupure yakunzwe na benshi babifuriza kuzabana gusa rubanda baza gutungurwa n’iswana ryabo ryabaviriyemo gutandukana bikavugisha benshi.
Ubwo bari bari mu rukundo aba bombi barafatanyije bahurira mu ndirimbo yitwa ‘Away’ yakunzwe cyane kuburyo yamaze igihe kitari gito iyoboye , ihabwa ibihembo ndetse ituma aba bari bari kuzamuka amazina yabo akomera cyane , nuko nyuma yo gushwana isigara mu mitwe ya benshi harimo niyaba nyirayo.
Kuri ubu rero ubwo Juno yagaragazaga ko ku myaka ye y’amavuko hiyongereyeho undi , Ariel yashyize ifoto yabo bombi bari kumwe ayivanga n’indirimbo ‘Away’ bakoranye maze arenzaho amagambo meza agira Ati: “Isabukuru nziza nshuti yanjye , ukubere uwibyishimo gusa”
Juno nawe niyatinze kubibona kuko yahise ajya aho batangira ibitekerezo n’inyunganizi (muri comments) amusubiza mu mwuka mwiza agira Ati : “Urakoze inshuro miliyoni , Kunyifuriza ibyiza kwawe kurihariye .”
Juno kizigenza yagize isabukuru y’amavuko