Pasiteri Blaise Ntezimana yatabaje inzego bireba agaragaza ko yagerageje kwishyuza umuhanzi Ruhumuriza James [King James] amafaranga asaha Miliyoni 38, 660, 100 Frw yari yamuhaye mu bushabitsi bakoranye, ariko ntiyayahabwa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, Pasiteri Blaise yavuze ko mu mwaka wa 2021 yahaye amafaranga King James angana n’amadorali ibihumbi 30 [Miliyoni 38, 660, 100 Frw] kugirango bakorane ubucuruzi ‘Business’.
Ni ‘Business’ yari ishingiye ku gukora no gutunganya ubufu bwa Kawunga. Pasiteri Blaise yavuze ko ibyo yumvikanye n’uyu muhanzi ‘ntiyabyubahirije’.Kandi ko n’amafaranga yari yamuhaye atigeze ayamusubiza.
Uyu mugabo usanzwe ari umuvugabutumwa, yavuze ko aya mafaranga yayoherereje King James wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yifashishije Banki yo mu gihugu cya Suède aho asanzwe atuye.Kuva icyo gihe, uyu mugabo yatangiye inzira zo kwishyura ideni rya Banki yafashe, ndetse yongereho n’inyungu asabwa na Banki.
Nyuma yo kubona ko atabashije kumvikana na King James, yitabaje inzego zinyuranye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego.
Byamusabye ko ava muri Suède aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye gukurikirana Dosiye ye aho igeze. Yagaragaje ko yigomwe byinshi birimo kwishyura amatike y’indege ndetse yishyura n’avoka ariko ikibazo nticyarangira.
Mu butumwa bwe yasabye Perezida Kagame kumurenganura. Asoza agira ati “Ntanga n’amafranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera nubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.”
Mu butumwa yanyujije kuri konti ya X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko Pasiteri Baise asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, wamuhaye amadorali ibihumbi 30 ngo bakorane ubucuruzi (Business) nta masezerano bagiranye (Kontaro) nyuma barahomba.
Ati “Rubyiruko, Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba.”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko yavuganye na Blaise kandi ko yicaranye na King James baganira kuri iki kibazo, kandi uyu muhanzi yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze.
Ati “Navuganye na Blaise. Nicaranye na King James. King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera.”
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko intandaro y’iki kibazo yabaye uruganda rukora ifu y’ibigori yitwa ’Ihaho’, King James yafunguye mu 2020.
Pasiteri Blaise wafatanyije na King James mu gutangiza uru ruganda, byageze igihe asaba ko amafaranga yashoyemo yose ayasubizwa, ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara ibibazo by’uko uru ruganda rutagitanga inyungu rwari rwitezweho mu bihe bitandukanye.
King James yagiye abwira Pasiteri Blaise ko bitakunda ko amafaranga yose ayasubizwa, ari nayo mpamvu inzego z’ubutabera zigomba kwifashishwa mu kugaragaza ko umugabane wa buri umwe, hashingiye ku byo buri wese yashoye.
Uruganda rukora Ifu rwari ruzwi ko ari urwa King James rwarahombye
Pastor Blaise Ntezimana aratabaza Perezida Kagame ngo asubizwe amafaranga ye King James yamuhombeje
Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kwirinda gushukwa na Pastor Blaise kuko ngo ari incuti na King James