Kakule Mugheni Fabrice yasezeye Rayon Sports

Kakule Mugheni Fabrice yanditse amagambo aca amarenga ko agiye gutandukana na Rayon Sports

Nyuma y’abakinnyi bamaze iminsi bava mu ikipe ya Rayon Sports, ubu hari kuvugwa Kakule Mugheni Fabrice hari hashize iminsi ahumurije abafana ba Rayon Sports ko atabasiga mu bibazo.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugheni yanditse amagambo yo gusezera ku ikipe ya Rayon Sports.

Mugheni yanditse amagambo avuga ko bigoye gutandukana n’umuntu wagufashije, avuga ko umunsi ku wundi ariko asoza ashimira avuga ati urabeho Rayon Sports.


Mugheni Fabrice yatangaje ko zimwe mu mpamvu zitum agenda harimo politike nshya ya Rayon Sports, aho yamenyeshejwe ko iyi kipe igiye kujya ikinisha abakinnyi bakiri bato ndetse no kugabanya imishahara.

Usibye Mugheni Kakule Fabrice, abandi bakinnyi nka Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric na Eric Irambona baheruka kuva muri Rayon Sports bajya muri Police Fc na Kiyovu Sports

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.