Kaminuza zirindwi zirimo esheshatu zo ku mugabane wa Afurika, ku itariki 29 Kamena 2020 zahuriye mu nama itangiza ku mugaragaro umushinga wiswe ACCESS Project (African Centre for Career Enhancement and Skills Support), mu rwego rwo kurushaho gukarishya ubumenyi mu guhanga imirimo.
Ni umushinga watangijwe binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya video, mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura ari benshi muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19.
Kaminuza zihuriye muri uwo mushinga ni izo mu bihugu bya Benin, Ghana, Kenya, Nigeria, Tunisia n’u Budage.
Ni umushinga ugiye kumara imyaka itanu, wateguwe na Kaminuza ya Leipzig yo mu gihugu cy’u Budage, ari na yo muterankunga wa ACCESS Project, binyuze mu kigo giteza imbere ubufatanye mu birebana na za Kaminuza (DAAD).
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi wa INES-Ruhengeri Padiri Dr Hagenimana Fabien, nyuma y’iyo nama, yavuze ko uwo mushinga ugamije kurushaho gutanga ubumenyi buhanitse, Kaminuza zigasohora abanyeshuri bashoboye mu guhanga umurimo.
Yagize ati “Ni umushinga mugari duhuriyeho turi ibihugu birindwi nka za Kaminuza zitandukanye, Kaminuza iyoboye ni Leipzig yo mu Budage amafaranga azifashishwa muri uwo mushinga na yo akaba ayo mu Budage, mu kigo giteza imbere ubufatanmye mu birebana na za Kaminuza (DAAD).”
Yongeyeho ati “Iyo Kaminuza ya Leipzig twakoranye ibijyanye no guteza imbere guhanga umurimo no gukora imishinga inyuranye, none uyu munsi twatangije umushinga mugari wo guteza imbere uburyo bwo kwigisha tugasohora abanyeshuri bashoboye kandi bashobotse ku murimo”.
Padiri Dr Hagenimana avuga ko ibyo bagiye gukorera muri uwo mushinga bihuriye mu nkingi zinyuranye zirimo, kongera amahugurwa ku barimu, guhuza Kaminuza n’isoko ry’umurimo, gukomeza guteza imbere guhanga umurimo n’ubushakashatsi ku birebana n’uburyo za Kaminuza zatoza abantu kugera ku murimo.
Ati “Hazatangwa amahugurwa, hatangwe Buruse zo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (PHD), no gushyigikira ibyari bisanzwe babitimes.com, cyane cyane nka hano muri INES-Ruhengeri tugira Business Cooperation Center, uruhare rw’izo Kaminuza zirindwi ni ukwiyegereza izindi Kaminuza kugira ngo nazo zungukire muri uwo mushinga wo guteza imbere ubumenyi bw’ababyeshuri, ku buryo urangije Kaminuza aba ashobora guhanga umurimo no guteza imbere akazi”.
Muri uwo mushinga, ku ikubitiro Umunyarwanda yahise ahabwa Buruse yo kujya kwiga icyiciro cya PHD muri Kaminuza ya Leipzig.
Ni Umwarimu muri IPRC Musanze witwa Shyiramunda Théophile w’imyaka 29 ugiye kwiga mu Budage, aho yishimira ko akabije indoto ze yahoranye kuva mu bwana zo kwiga akagera ku rwego ruhanitse.
Ati “N’ubundi mu buzima bwanjye nahoze numva ngomba kwiga amashuri nkagera ku rwego rwa nyuma rushoboka, bibwo nakomeje gusaba muri Kaminuza zinyuranye zikomeye ku isi, ngamije kwiga muri Kaminuza zitanga ubumenyi buhanitse kugira ngo ngire icyo niyungura”.
Arongera ati “Naje kubona itangazo kuri Kaminuza ya Leipzig bavuga ko bafitanye ubufatanye na INES-Ruhengeri ntanga ibyangombwa bisabwa, ndategereza baza kumbwira ko nujuje ibisabwa byo kwiga muri iyo Kaminuza, aho ngiye guhagararira igihugu cyanjye mu gukarishya ubumenyi mu gushakira hamwe uburyo ikibazo cy’ubushomeri cyakemuka haba mu Rwanda haba no muri Afurika”.
Nshimiyimana Gonzalve ukuriye ikigo cya INES-Ruhengeri gishinzwe gufasha abantu kwihangira imirimo akaba ari nawe ukuriye ACCESS Projecy mu Rwanda, avuga ko uretse ubwo bumenyi bw’igihe cy’imyaka itanu bw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ngo hari gutegurwa ikindi cyiciro cy’ubumenyi bw’igihe gito bukubiye mu gitabo cyateguwe gikubiyemo ubumenyi ngenderwaho mu gufasha abanyeshuri kugera ku isoko ry’umurimo mu buryo bworoshye.
Ngo ni ubumenyi buzatangwa muri Kaminuza zinyuranye, aho ku ikubitiro bagiye gutangirana n’abanyeshuri icumi.
Ati “Ku ikubitiro hano muri INES-Ruhengeri, hari abanyeshuri 10 tugiye gutangiriraho tubaha ubwo bumenyi mu gihe cy’amezi abiri, turatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga. Icyo tuzaba tugamije ni ukubaha ubumenyi bugamije kubageza ku isoko ry’umurimo, tuzahera ku banyeshuri b’abahanga kurusha abandi tugendeye ku manota bagiye babona”.
Umuyobozi wa ACCESS Prof.Dr. Utz Dornberger avuga ko nubwo batangiranye na Kaminuza 7, ngo uwo mushinga witeguye gukorana na Kaminuza 30.
Ngo ni mu buryo bwo kuzamura urwego rwo guhanga umurimo ku barangiza muri Kaminuza zo muri Afurika.
Ati “Umubare w’abarangiza muri Kaminuza zo muri Afurika uragenda wiyongera muri iyi myaka, ni ngombwa ko dukorera hamwe na bagenzi bacu bo muri Afurika, turushaho kunoza ubumenyi ku rubyiruko rukomeje kugaragaza ko rufite impano mu rwego rwo gutanga umusaruro muri gahunda yo kunoza umurimo no kuwuhanga”.
Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bwemeza ko bukomeje gufatanya n’izindi Kamunuza zikomeye ku isi, mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi, baha abanyeshuri ubumenyi bwo gukora mu buryo buhanga umurimo aho ubu INES iri gukorana na Kaminuza zinyuranye mu Budage, mu Butaliyani n’ahandi.
Kaminuza zo ku mugabane wa Afurika, zigiye gukorana na Leipzig harimo INES-Ruhengeri, IRGIB Africa University yo muri Benin, Kwame Nkrumah University of Science and Technology yo muri Ghana, Mount Kenya University yo muri Kenya, University of IBADAN yo muri Nigeria, University of Tunis yo muri Tunisia.