Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yafunzwe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu Kaminuza yigenga ya UNIK yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba (yahoze yitwa INATEK), nk’uko bigaragara mu rwandiko iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 30 Kamena 2020.


Muri iyo baruwa, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iyo kaminuza yananiwe gutanga uburezi bufite ireme, ikaba ari yo mpamvu yafunzwe, imirimo yayo yose yahise ihagarikwa guhera ku itariki ya 01 Nyakanga 2020.

MINEDUC yasabye ubuyobozi bw’iyo kaminuza kwihutira gufasha abanyeshuri kugira ngo babone ibyangombwa byatuma bagana izindi kaminuza zigisha nk’ibyo bigaga kugira ngo zibakire bazabashe gukomeza kwiga nta zindi nzitizi bahuye na zo.

MINEDUC yasabye kandi iyo kaminuza gukorana no korohereza Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kugira ngo hategurwe inama izanafasha abanyeshuri kumenya imyanzuro yafashwe ndetse banagirwe inama y’uko babasha gukomeza amasomo yabo.

Iyo kaminuza yasabwe kandi kuzuza ibyo isabwa byose biri mu masezerano hagati yayo n’abakozi yakoreshaga ndetse n’abanyeshuri bayigagamo.

Ikindi iyo kaminuza yasabwe ni uko bitarenze tariki 15 Nyakanga 2020, izaba yagejeje kuri MINEDUC raporo yerekana uko ibyo yasabwe byose yabishyize mu bikorwa.

Mu minsi ishize nibwo abarimu bo muri UNIK bagaragaye mu itangazamakuru bavuga ko bamaze igihe kirekire badahembwa ndetse ko hari n’abo yari ifitiye ibirarane by’umushahara wo mu mezi y’umwaka ushize, ibyo ngo bikaba byaratumaga babaho nabi kandi baba bateganya gukora bakabeshwaho n’umushahara.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.