Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubumenyingiro ya Mainz (Mainz University of Applied Sciences), yo mu gihugu cy’u Budage buri mu Rwanda, mu biganiro n’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, hagamijwe kuvugurura no guteza imbere umubano.
Ni ibiganiro byatangiye ku wa mbere ku tariki 10 Gashyantare 2020, biri kubera ku cyicaro cya INES-Ruhengeri aho abanyeshuri icyenda baturutse muri iyo Kaminuza yo mu Budage na bo bari gukorana n’abanyeshuri ba INES ubushakashatsi bujyanye n’umuco w’ibihugu byombi.
Mainz ni Kaminuza imaze igihe cy’imyaka isaga umunani igiranye amasezerano y’imikoranire na INES-Ruhengeri, mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro hagamijwe no gutanga ibisubizo ku iterambere ry’ibihugu byombi nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri.
Agira ati “Hashize imyaka igera ku munani tugiranye ubufatanye na Kaminuza ya Mainz. Twagiyeyo mu rwego rwo gushaka za Kaminuza zadufasha gushyira mu ngiro ubumenyingiro, dushaka ko Kaminuza yacu itaberaho mu gutanga impapuro gusa, ahubwo itanga ibisubizo ku iterambere ry’igihugu. Bityo rero twagombaga kwishingikiriza ababifitemo uburambe nka Kaminuza ya Mainz”.
Umuyobozi wa INES-Ruhengeri kandi avuga ko ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje, mu rwego rwo kuvugurura umubano n’imikorere hagati y’izo kaminuza aho bakomeje kuganira ku mishinga inyuranye izamura urwego rw’abana biga muri ayo mashuri yombi no kwagura imyumvire ku rwego rw’umuco, n’ubumenyi.
Ati “Turaganira uburyo ubufatanye bwacu na Kaminuza ya Mainz bwajya imbere kurusha uko bwari bumeze, abanyeshuri bacu n’aba Kaminuza ya Mainz buri mwaka bajyaga bahura mu gihe cy’icyumweru bakungurana ibitekerezo ku rwego rw’umuco n’imyumvire, ariko ubu Perezida w’iyo Kaminuza yiyiziye kugira ngo turebe uburyo busobanutse bwo gukorana tugendeye ku mahirwe bafite natwe ayo dufite”.
Nk’uko Padiri Hagenimana Fabien akomeza abivuga, muri iyo mikoranire haribandwa ku mashami abiri yigishwa muri INES-Ruhengeri ari yo Civil Engineering (ubwubatsi) na Land Survey (gupima ubutaka), ndetse hazarebwe n’ishami rya Architecture (gushushanya/gukora inyigo z’inyubako).
Ngo ayo ni amashami afite inzobere zinyuranye muri Kaminuza ya Mainz, aho ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bwizeye gukomeza kuzamura ubumenyi buhanitse muri ayo masomo aho abarimu bo muri Mainz bamaze kwemererwa n’iyo Kaminuza kuza kwigisha muri INES no gukorana ubushakashatsi n’abanyeshuri ba INES-Ruhengeri hatibagiwe no gukaza ubumenyi mu rurimi rw’Ikidage.
Padiri Dr Hagenimana Fabien ati “Umuyobozi wa Mainz yaminuje muri Civil Engineering, kandi murabizi ko INES-Ruhengeri ari intyoza muri iryo shami, arashaka ko hagira igikorwa muri INES-Ruhengeri.
Akomeza agira ati “Hari n’umuhanga mu byo gupima ubutaka na we wazanye n’umuyobozi wa Kaminuza. Hari uburyo bwo gukorana butandukanye, burimo n’uko abarimu babo bagiye kuza batwigishiriza. Hari ugukorana ubushakashatsi bunyuranye no kwiga ururimi rw’ikidage kugira ngo imikoranire ikomeze irusheho kunoga”.
Itsinda ry’abayobozi ba Kaminuza ya Mainz riyobowe na Prof Gerhard Muth waje aherekejwe n’abarimu ndetse n’abanyeshuri icyenda biga muri iyo Kaminuza, aho mu biganiro uyobozi bwa Kaminuza ya Mainz bugirana n’ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri, abo banyeshuri baturutse muri Mainz na bo bari mu mishinga inyuranye bari gufatanyamo n’abanyeshuri ba INES, aho bari kwiga ku bijyanye n’umuco.
Mu biganiro abahagarariye Kaminuza ya Mainz bagiranye n’ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri baremeza ko bishimiye ibyavuye mu biganiro byo kunoza umubano bafitanye.
Prof Gerhard Muty, Perezida wa Kaminuza ya Mainz agira ati “Ku nshuro ya mbere ngeze mu Ruhengeri aho ndi mu biganiro n’ishuri rya INES-Ruhengeri, ndashaka ko twongera umubano n’iyo Kaminuza kandi ibiganiro biri kugenda neza cyane. INES-Ruhengeri nakunze ahantu heza yubatse. Ni Kaminuza itanga ubumenyi bufite ireme, ni yo mpamvu twahisemo kugirana ubufatanye na yo, hari imishinga myinshi turi gutegurana mu minsi iri imbere”.
Uretse Kaminuza ya Mainz ifitanye umubano na INES-Ruhengeri, ku bufatanye na Leta ya Rhénanie Palatinat hari kaminuza esheshatu zo mu Budage zikorana na INES-Ruhengeri zirimo Kaminuza y’ubumenyingiro ya Cologne, Kaminuza ya Leipzig n’izindi.