Kaminuza ya UNIK yafunzwe ishobora gukurikirwa n’izindi ebyiri

Kaminuza imwe yo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’indi yo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo zishobora kwamburwa ibyangombwa, nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today aturuka muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanzwe n’umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.

Indangaburezi College of Education (ICE)

Indangaburezi College of Education (ICE)

Nibigenda gutyo izo kaminuza na zo zirafunga imiryango, nyuma ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa INATEK, yafunzwe guhera tariki 01 Nyakanga 2020 na MINEDUC, zose zikaba zizira kudatanga ireme ry’uburezi rikwiye.

Inkuru ya KT Press iravuga ko izishyirwa mu majwi ko zakwamburwa ibyangombwa ari Christian University of Kigali ikorera kuri Saint Paul ikaba yaratangiye gukora muri 2017, ikaba yigisha amashami anyuranye arimo ubumenyi mu ikoranabuhanga, kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, ubucuruzi ndetse n’icungamutungo.

Ibindi yigishaga ni amashami ajyanye n’uburezi arimo ishami ry’Igifaransa n’Icyongereza, iry’Ikinyarwanda n’Igiswahili, Itangazamakuru n’Itumanaho n’andi.

Indi kaminuza ishobora kwamburwa ibyangombwa ni Indangaburezi College of Education (ICE) yo mu Karere ka Ruhango, ikomoka ku ishuri ryisumbuye ryigenga na ryo rizwi nka Indangaburezi Secondary School, rikora kuva mu 1980.

Iyo na yo yigisha amashami anyuranye yibanda ku bijyanye n’uburezi arimo Ikoranabuhanga rya mudasobwa, Ikinyarwanda n’Icyongereza, Igiswahili n’Icyongereza n’andi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.