Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ibikorwa kagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, muri byo hakaba harimo umuyoboro w’amazi meza wasanwe kuko wari ushaje cyane ku buryo utari ukigeza amazi ku baturage.
Uwo muyoboro wasanwe ni uwa Mbizi ufite ibirometero 55 ukaba ufite isoko mu murenge wa Rukoma, ugaca mu yindi mirenge ari yo ya Karama, Ngamba na Gacurabwenge, ukaba uha amazi abaturage bagera ku bihumbi 25 bo muri iyo mirenge.
Ibikorwa byo gusana uwo muyoboro byatwaye Amafaranga y’u Rwanda angana na 1,311,083,924, hakaba hashize amezi ane kuwusana birangiye ndetse amazi meza agera ku baturage.
Abaturage bishimira icyo gikorwa kuko ngo hari hashize igihe kinini bavoma amazi mabi bikabagiraho ingaruka none ngo barasubijwe, bagashimira Leta y’u Rwanda nk’uko Tugirimana Emmanuel wo mu Murenge wa Rukoma abisobanura.
Agira ati “Twebwe kubera duturiye akabande twavomaga mu dusoko ariko tudaha amazi hasi, ni ukuvuga ko twakoreshaga amazi mabi bikatugiraho ingaruka kubera umwanda, turwaza abana inzoka. Ubu rero amazi mabi twarayasezereye, tukaba tubikesha Perezida wa Repubulika tunashimira cyane”.
Ati “Aya mazi tuyaboneye igihe kuko muri iyi minsi hari icyorezo cya Coronavirus, dukenera amazi menshi kandi meza yo gukaraba ngo tucyirinde. Turishimye cyane kuko twibohoye umwanda wari utwugarije, tukagira ubuzima bwiza butuma dukora tukiteza imbere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko uwo muyoboro uje ari igisubizo ku baturage benshi kuko bakoraga ingendo ndende bajya gushaka amazi meza.
Ati “Uyu muyoboro uva ku isoko yari isanzwe iriho ariko ubu twayongereye ubushobozi, unyura mu mirenge irimo n’uwa Ngamba utarigeze ugira amazi meza. Abaturage bishimiye ayo mazi kuko hari abakoraga ibirometero 10 bajya kuvoma, ibyo byatumaga abana bata amashuri ndetse n’ababyeyi bikababuza gukora imirimo yabo ya buri munsi”.
Uwo muyoboro watashywe ku mugaragaro tariki 2 Nyakanga 2020, kikaba ari igikorwa cyishimirwa muri iki gihe cyo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibohora.
Ikindi gikorwa cyishimirwa ni inzu zubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagiraga aho baba, ni inzu 24 zubatswe ku buryo imwe yakira imiryango ibiri (2 in 1), zikaba zubatswe mu mirenge ya Nyamiyaga na Nyarubaka.
Kayitesi uyobora Akarere ka Kamonyi avuga ko iyo ari intambwe nziza bagezeho kuko ari ikibazo gihangayikishije akarere kuba hari abatarabona aho batura.
Ati “Abatishoboye bagizweho ingaruka na Jenoside bakabura ibyabo n’imiryango yabo baraduhangayikishije nk’ubuyobozi kuko umuntu atatekana adafite aho aba. Hari rero imiryango 48 tugiye gutuza, hakaba n’indi 301 twatuje mbere. Ni igikorwa twishimira kuko iyo umuntu atuye neza ari nabwo atangira gutekereza iterambere”.
Ati “Ibyo byose ni ibikorwa turimo kwishimira mu kwizihiza ku nshuro ya 26 Kwibohora. Urugamba rwo kubohora igihugu rwararangiye, uruhare rwacu rero nk’abaturage n’abayobozi ni ugukomeza kwibohora ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza n’iterambere by’abaturage, kandi turakomeje kuko tutaragera aho twifuza”.
Akomeza asaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa kugira ngo bitangirika ndetse bakabibyaza umusaruro muri ya nzira yo kwiteza imbere.