Mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2020, Dany Uwihoreye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatemewe ibitoki harimo n’ibyari bicyana bitarera.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascène, yavuze ko hatemwe ibitoki 35, icyakora ngo ubu abakekwa bashyikirijwe urwego rubishinzwe.
Ati “Abakekwa ni babiri, inzego z’ibanze zabafashe zihita zibashyikiriza Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakaba bacumbikiwe aho urwo rwego rukorera mu Murenge wa Musambira mu gihe iperereza rigikorwa”.
Yongeyeho ko abo bakekwa bafashwe ari abasanganywe imyitwarire mibi kuko banaherukaga guhanwa n’urwego rw’umudugugu kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Kamonyi, Pacifique Murenzi, yavuze ko icyo gikorwa kibabaje, akanongeraho ko hari n’ibindi byari biherutse kuba muri ako karere.
Ati “Ibyo bije byiyongera ku haherutse kuba ikindi gikorwa kibi cyo gutemagura imyumbati y’uwacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Gacurabwenge”.
Yongeraho ko abatemaguye ibyo bitoki ari ubugome babikoranye kuko byose babyararitse babisiga aho, nibura ntihagire na kimwe batwara.
Mu cyumweru cy’icyunamo na bwo hagiye humvikana ibikorwa byo kwangiza imitungo y’abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu, inzego z’umutekano zikavuga ko bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare bafashwe bakaba bari gukurikiranwa.