Mu rwego rwo kurwanya indwara yahitanye Yvan BuravanĀ umuryango wa YB Foundation watangije ubukangurambaga bwa #Turikumwe bwahereye mu Bugesera , maze bifatanyije n’abahanzi , abayobozi , urubyiruko ndetse n’abandi bose muri rusange bakora siporo zaherekejwe n’igitaramo cy’uburyohe cyaririmbyemo Juno Kizigenza , Uncle Austin ndetse na Ruti Joel.
Kuva umuhanzi Yvan Buravan yakwitaba Imana akatuvamo asize ibigwi n’ibikorwa bikomeye birimo YB Foundation , abo mu muryango we ndetse n’abamurebereraga mu nyungu bifuje ko n’ubwo atagihari ariko ibikorwa bye byakomeza.
Ni muri ubwo buryo ku munsi w’ejo tariki ya 17 Ugushyingo 2023 I Nyamata mu Karere ka Bugesera habereye Siporo rusange zaje gusorezwa muri sitade ahatangiwe ubutumwa bwo kwirinda kanseri , bagasuzuma abantu indwara zitandura , ndetse abari aho bakanasusurutswa na bamwe mu bahanzi bari bari kwifatanya nabo muri siporo.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi wasabaga abantu cyane cyane urubyiruko gukunda siporo no kwirinda ibindi bitera kanseri birimo amatabi n’inzoga , yaganirije abari aho maze anabasaba ko bose hamwe bafata akanya ko kunamira Yvan Buravan wapfuye akiri muto.
Mu Butumwa bwe yageneye abari aho Richard Mutabazi yabanje gushimira abahanzi bose baje kwifatanya nabo mu bukangurambaga bwa #Turikumwe , maze akomeza agira ati: “Tugomba kumenya ko kanseri ari indwara ushobora kwivuza igakira , ushobora kugira uko witwara ukayirinda,ushobora kugira uko urya n’uko unywa ukayirinda ,ariko ibyo byose byanze wipimisha ukamenya ubuzima bwawe kare biguhesha amahirwe yo kuba yavurwa itaragera kure.”
Umutoni Raissa mushiki wa nyakwigendera Yvan Buravan nawe yavuzeko nubwo yagiye ariko yasize ibikorwa binshi byari bikiri mu murogo wo gukorwa bagasanga batagomba kubiterera iyo maze bishyira hamwe kugirango bikomeze.
Ati: “Muri ibyo harimo guteza imbere umuco, ndetse n’ibindi birimo indirimbo yasize zitarangiye. Kanseri yabaye umwanzi wacu niyo mpamvu turi ahangaha kuyirwanya no kumenya ibyayo.”
Raissa yakomeje avugako muri ubu bukangurambaga bwa #Turikumwe babanamo nabarwaje iyi kanseri , abayirwaye ndetse n’abayikize maze anashimira abatuye akarere ka Bugesera.
Naho Nyirinkindi Francois wariwaje aturutse muri RBC we yavuzeko bifatanyije na YB Foundation muri ubu bukangurambaga kugirango abantu bamenye byimbitse ibya kanseri yamwishe Ati : “Twifatanyije na YB Foundation kugirango dukore ubukangurambaga bwimbitse , abantu bamenye ububi bw’indwara za kanseri babashe kuzirinda.”
Akomeza Ati :“Kanseri n’ikibazo gikomeye kuko umuntu umwe muri batandatu bapfa kw’isi bicwa n’indwara za kanseri . Kanseri ntago ari indwara imwe ahubwo ninyinshi kuko nta rugingo rw’umubiri na rumwe rutafatwa n’iyi ndwara , no murwanda turabonako iyi ndwara igenda izamuka kuko buri mwaka tubona abantu ibihumbi icyenda barwaye kanseri kandi zigahitana abantu bagera kuri 6000.”
Yasoje avugako kimwe cya kabiri cy’indwara za kanseri twakirinda tureka kunywa amatabi ndetse n’amayoga menshi kuko ari uburozi.
Abari bitabiriye ubu bukangurambaga barimo bahabwa serivisi zo kwipimisha indwara zitandura.
Mc Brian asusurutsa abari muri Sitade ya Bugesera i Nyamata
Izi siporo zabaye mu masaha ya ninjoro zitabiriwe ku bwinshi n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Nyamata.
Abatoza ba siporo bagendaga bereka abantu udushya two kwifashisha mu buzima bwa buri munsi bagorora umubiri.
Ingeri zose abakuru n’abato ibyishimo byari byose.
Meya wa Bugesera Bwana Richard Mutabazi n’umwe mu bari babimburiye abandi muri izi siporo.
Uncle Austin yishimanye n’abo mu mujyi wa Nyamata mu ndirimbo ze zitandukanye zirimyo izo yakoranye na nyakwigendera Yvan Buravan.
Umuhanzi Juno Kizigenza ku rubyiniro
Mc Brian , Juno Kizigenza ndetse na Kamanda Promesse umwe mu bakobwa b’ibyamamare bakora umwuga wo gufotora bashimishije abafana babo ubundi barasimbukana.
Umuhanzi Juno wahombye urungano rwe Yvan Buravan kubera kanseri nawe yasabye abari aho kujya bibuka kwisuzumisha bakamenya aho amagara yabo ahagaze