Kapiteni wa Man United Harry Maguire uherutse gukubita abashinzwe umutekano yakatiwe gufungwa amezi 21

Harry Maguire kuri ubu uri mu gihugu cy’u Bugereki aho yari yagiye mu biruhuko, yakatiwe igifungo cy’amezi 21 n’iminsi 10, nyuma yo gushinjwa ibyaha bitatu birimo gukubita abashinzwe umutekano, kubatuka no kugerageza gutanga ruswa yitwaje ubwamamare bwe ngo arekurwe.


Harry Maguire yafatiwe ku kirwa cya Mykos mu Bugereki ku wa Kane w’icyumweru gishize, aho yakubise umupolisi wari utabaye kubera imirwano y’Abongereza yabereye hanze y’akabari ko kuri icyo kirwa.

Gusa yisobanura yavuze ko yagiye agiye kurwana ku bo mu muryango we bari bajyanye mu biruhuko bari barimo guhohoterwa.

Yatawe muri yombi hamwe na murumuna we Joe, ndetse n’inshuti yabo Chris Sharman, bivugwa ko batabaraga mushiki w’aba bombi wari uhawe ibiyobyabwenge amerewe nabi.

Nubwo aba bose barekuwe, Urukiko rwa Syros rwemeje ko urubanza ruba kuwa Kabiri taliki ya 25 Kanama 2020, Harry Maguire akatirwa igifungo cy’amezi 21 n’iminsi 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga.

Kapiteni wa Manchester United wari uhagarariwe n’umunyamategeko we, yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha yageze aho aramubwira ati “umuntu w’icyamamare nkawe, uba ugomba gutanga urugero rwiza ukanemera nta mananiza ibyo wakoze mu gihe uzi neza ko wabikoze ugasaba imbabazi”.

Harry Maguire yashinjwe gukubita no gukomeretsa abashinzwe umutekano, kugerageza gutanga ruswa no gutukana nyuma yo gutabwa muri yombi.

Iki gifungo yahawe cy’amezi 21 n’iminsi 10 cyasubitswe (nticyahita gishyirwa mu bikorwa) kubera ko ari ku nshuro ya mbere akatiwe.

Harry Maguire w’imyaka 27 ntabwo azafungwa ahubwo amakuru ava mu Bugereki aravuga ko azatanga amafaranga aho gufungwa.

Byitezwe ko agomba atanga ibihumbi 90,000 by’amayero, ni ukuvuga asaga miliyoni 90 z’amanyarwanda, amafaranga angana na 1/2 cy’umushahara we w’icyumweru.

Harry Maguire nubwo yakatiwe kiriya gihano ku munsi w’ejo, ntibyabujuje umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza kumuhamagara mu ikipe izakina irushanwa rya ligue des nations ritegerejwe gutangira mu kwezi gutaha.

Si ubwa mbere umukinnyi akatirwa kubera ibyaha runaka, kuko n’igihangange Ronaldinho yari amaze iminsi ari mu maboko y’ubutabera muri Paraguay, aho yari akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano, gusa we yarekuwe ku munsi wo kuwa mbere aho yari amaze amezi atanu afungiye muri iki gihugu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.