Perezida wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles, KNC, yabwiye uwa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Régis “Général”, ko akwiriye kureka gutesha agaciro abashyira amafaranga muri ruhago barimo na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona warangiye Gasogi United inganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1, ku wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.
Muri uyu mukino, Kiyovu Sports yatsindiwe na Mugunga Yves mu gihe Gasogi United yishyuriwe na Christian-Theodor Yawanendji-Malipangou maze nyuma y’umukino, abayobozi ku mpande zombi batangaje amagambo akomeye.
Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Régis “Général” Yagize ati “Ntituzumvikana kuko afite ibyo ayoboye nanjye mfite ibyo nyoboye bidafite aho bihuriye. Na we arabizi ko nta bushobozi afite bwo gutsinda Kiyovu Sports. Kugera mu kibuga ukibwa gutya si ibyo kwihanganirwa. Bizatinda ariko bizakemuka. Ni gute umusifuzi arangiza umukino Kiyovu igiye gutera umupira.”
“Ajye akoresha ibi ngibi ariko nzi neza ko Umukuru w’Igihugu yavuze ko bizacika kandi bizacika. Kugira ngo ikipe ize mu kibuga abantu baba bashoye kandi haba hagiye byinshi.”
Ndorimana yakomeje agira Ati “Ndi Perezida wa Kiyovu Sports Association kuko natowe, Juvénal ayobora Company. Ni njye Perezida wa Kiyovu Sports. Iki ndagira ngo cyumvikane. Ikipe ni kimwe mu bikorwa bya Association.”
Nyuma yo kugaragaza amarangamutima ye, Perezida wa Gasogi United, KNC, yahinyuje ibyo yavuze ku birebana n’umukino, yongera kuvuga ko Kiyovu Sports ari ikipe nto. Ati “Ntewe agahinda gakomeye cyane ariko ndashimira na Kiyovu Sports yanditse amateka yo kongera kunganya na Gasogi United. Umutoza Petros Koukouras ntako atagize gukura inota kuri Gasogi.”
Akimara kumenya ko mu byo Ndorimana yatangaje harimo ko impande zombi nta bucuti zagirana yamuhaye ubutumwa ko na we atamwemera kandi adakwiriye no kuyobora Kiyovu Sports hari Juvénal. Ati “Ubutumwa se ndamenya mbuha nde? Ndabuha Juvénal cyangwa Général wigize perezida. Njye ndi nyir’ikipe, ndi umushoramari. Ubu Général yavuga iki imbere ya Gasogi? Yavuga iki imbere ya Perezida KNC? Umuntu ushora miliyoni zirenga 400 Frw mu mupira? Uzi ko Umujyi wa Kigali uhagaritse inkunga Kiyovu itakongera no kubaho? Mujye mwubaha abantu.”
Yakomeje avuga Ati “Général nyubaha. Dutanga amafaranga si ukuza kuvuga amagambo gusa. Uyu mugabo witwa Général ushaka gukora Coup d’état, nta ntwaro, nta n’abasirikare, yatunga Kiyovu ukwezi?”
Ku birebana na Perezida wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe, yavuze ko amwemera ndetse ashishikariza buri mufana wa Kiyovu kumuha agaciro kuko hari ibyo ashora muri ruhago. Ati “Général ubundi ni igiki nta Kiyovu? Ndatangiza ubukamburambaga bwo kubahisha Juvénal, ntakwiriye gusuzugurwa. Ubu navugana na we kuko nibura dutanga amafaranga muri iyi League. Iyi ni League ya Hadji, Juvénal ukazanamo na KNC. Abandi bose sinshaka no kumva.”
“Maze gushyira arenga miliyari muri uyu mupira w’u Rwanda. Nungutse iki? Nashake [Général] azabare ayo yahaye [yaguriyemo] bombo abakinnyi, nta miliyoni 10 Frw zagera. Harya ngo ntanyemera? Nta n’ikipe y’akagari we [Ndorimana Général uyobora Kiyovu Sports] yatunga.”
Si ubwa mbere Kiyovu Sports na Gasogi zumvikanye ziterana amagambo hagati mu buyobozi bwazo kuko KNC yigeze guhagarikwa ku kibuga nyuma y’amagambo yavuze aganisha ko hari abayobozi bagurisha imikino.