Uwahoze ari umunyamakuru wa Fox News, Tucker Carlson yashyize hanze agace k’ikiganiro cy’umugabo baganiriye, amuhishurira ko yaryamanye na Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo witwa Larry Sinclair yavuze ko yaryamanye na Obama mu 2008, ari nabwo uwo mugabo yatsindiye kuyobora Amerika nka Perezida. Carlson yashyize ku mbuga nkoranyambaga agace gato k’icyo kiganiro, ashimangira ko ibindi aza kubishyira hanze kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba.
Ni amashusho yahise arebwa n’abasaga miliyoni enye mu gihe cy’isaha, ubwo yari amaze kuyashyira ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter. Sinclair yavuze ko yamenyanye na Obama mu 1999 ari umuntu ubahuje, ubwo Obama yari umusenateri uhagarariye Leta ya Illinois. Yavuze ko yaryamanye na Obama inshuro ebyiri kandi ko banasangiraga ibiyobyabwenge bya cocaine.
Si ubwa mbere Sinclair ashinja Obama ibyo kuryamana kuko no mu 2008 yarabivuze, mu 2009 hasohoka igitabo kibikomozaho. Uwo mugabo avuga ko hari n’undi muyobozi wayoboraga korali ku rusengero Obama yasengeragamo baryamanaga, gusa ngo yaje kwicwa mu buryo budasobanutse mu 2007 ubwo Obama yatangiraga kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Carlson yabajije uwo mugabo impamvu amakuru nk’ayo atamenyekanye cyane mu itangazamakuru, amusubiza ko icyo gihe abari bashinzwe kwamamaza Obama babwiraga ibinyamakuru ko nibimwandikaho nabi, bitazabona amahirwe yo kumukoresha ibiganiro dore ko ari umwe mu bari bakunzwe icyo gihe.
Carlson yavuze ko uwo mugabo yandikishijwe inyandiko nyinshi n’ubutabera ngo bamenye ko yaba atabeshya icyakora ibyo avuga bikaza guteshwa agaciro kuko yigeze gufungwa mu myaka ya 1980.
Muri Nyakanga uyu mwaka, murumuna wa Obama uba muri Kenya, Malik Obama yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwemeza ko mukuru we aryamana n’abo bahuje igitsina.
Obama afite umugore, Michelle bashyingiwe mu 1992. Bafitanye abana babiri b’abakobwa barimo umwe wavutse mu 1998 n’undi wavutse mu 2001.