Karasira wagize uruhare mu guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda yitabye Imana

Karasira Juvénal yabaye mu mirimo ya Kiliziya Gatolika kuva akiri muto, ari na byo byatumye amaze gukura yiga ibya gatigisimu, bikaza gutuma yizerwa ashyirwa mu itsinda ryahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

Karasira Juvénal ari mu bahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda

Karasira Juvénal ari mu bahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda

Karasira yitabye Imana ku itariki ya 15 Gicurasi 2020 akaba yashyinguwe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020, akaba yari afite imyaka 72. Yavukiye ahitwa mu Rutobwe mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, avukira mu muryango w’abakirisitu, ababyeyi be akaba ari Ngenubundi Félicien na Kanyanja Catherine.

Yize amashuri abanza i Bishike, i Cyeza n’i Shyanda akomereza muri Institut Catéchetique Africain i Butare ahavana impamyabumenyi muri gatigisimu ari byo byatumye akora imirimo myinshi yo mu rwego rwa Kiliziya Gatolika.

Kuva mu 1974 kugeza mu 1980 yakoraga nk’umukangurambaga wa gatigisimu muri Pariwasi ya Cyeza na ‘Doyenne’ ya Kanyanza, na ho kuva mu 1980 kugeza mu 1991 yakoze muri Centre National de Pastoral Saint Paul i Kigali, akanabifatanya n’akazi ko gusemura inyandiko yakoreraga Inama y’Abepisikopi mu Rwanda guhera mu 1984 kugeza mu 1990.

Muri icyo gihe ni bwo yagize uruhare mu guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda afatanyije n’abandi bari kumwe mu itsinda. Umushinga wo guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda wari urimo abantu benshi bari mu byiciro bitandukanye birimo abasobanura bwa mbere, hagakurikiraho abagenzura ibyo bakoze, bikanyura ku cya gatatu noneho ku cyiciro cya nyuma bose bagahura, nk’uko bitangazwa n’abo bakoranye.

Iyo mirimo yo guhindura Bibiliya ntagatifu mu Kinyarwanda, bayitangiye mu 1984 bayisoza mu 1990.

Umuhungu we w’imfura, Karasira Augustin, avuga ko umubyeyi we ubuzima bwose yabumaze akora imirimo ya Kiliziya, kuko na nyuma y’icyo gikorwa yakomeje ibindi byo gusemura.

Ati “Icyo nzi ni uko nkiri muto Papa yagiye amara amezi atatu mu gihugu cya Espagne, hanyuma nza kumenya ko yari yagiye mu mahugurwa y’ibya Bibiliya. Aho maze kumenyera ubwenge nabonaga akora mu nzego zitandukanye za Kiliziya ariko na bwo ahanini akora mu byo gusemura ibitabo bitandukanye”.

Ati “Ibyo guhindura Bibiliya ntagatifu birangiye, yaje kuba umuyobozi mu cyitwa ‘Bibiliya Ijambo ry’Imana’. Na nyuma yaho yabaga afite ibintu byinsi yandika, akagira atya akaba yuriye indege agiye muri Kenya kugaragaza ibyo yakoze, mbese ubuzima bwe bwose ni ibyo yabagamo”.

Ari uwo muhungu wa Karasira ndetse n’abo bakoranye, bose bemeza ko yari umuhanga nubwo nta mashuri ahambaye yigeze yiga, cyane ko bitabuzaga ko aho yakoraga kenshi yabaga ari umuyobozi, kandi akaba yari umuntu ucisha bugufi.

Karasira yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2016, yitabye Imana azize uburwayi akaba asize umugore n’abana umunani ndetse n’abuzukuru 13.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.