Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, abakozi batanu barimo abo ku Bitaro bya Kirinda mu Karere ka karongi, bafatiwe mu Mudugudu wa Nyarubanga, Akagari ka Shyembe mu Murenge wa Murambi bifungiranye mu kabari banywa inzoga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abo bakozi barimo n’abaganga, bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro, nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage avuga ko bari bikingiranye mu kabari banywa inzoga.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, yabwiye Kigali Today ko abo bakozi bafashwe bagacibwa amande yagenwe, ndetse bakanarazwa aho abarenze ku mabwiriza barazwa.
Amakuru y’uko aba bakozi b’ibitaro bikingiranye mu kabari banywa inzoga, yamenyekanye mu ma saa moya n’igice z’umugoroba.
Abo bakozi barimo Binyerera Manasse (Supervisor Kirinda Hospital), Kasongo Ndagano Jule Sezar (IT Kirinda Hospital), Felicien Tuyisenge (Santé Communautaire Kirinda Hospital), Ernest Ntawubiheza ( Santé Communautaire Kirinda health Center) na Ndikumana Mangara Jean Louis, umuganga muri RBC urebererera Karongi mu buzima.
Ubuyobozi bw’umurenge bwahamagaye nyir’akabari bumubaza ayo makuru, ariko ababwira ko yatashye ndetse ku kabari hakaba hari hafunze bigaragara ko hariho ingufuri.
Icyakora kuko abayobozi bakomeje kumva mu nzu imbere havugiramo abantu, byabaye ngombwa ko bushyiraho indi ngufuri.
Nyuma nyir’akabari yaje guhamagara ubuyobozi abumenyesha ko mu kabari imbere harimo abantu, ko ndetse amakuru yari yatanze mbere yaribinyoma.
Nyuma yo gufungura, muri ako kabari hasanzwemo abakozi batanu bakora ku Bitaro bya Kirinda, barimo abaganga n’abandi bakozi, bose bakaba bari mu kabari k’uwitwa Cecile Uwamahoro.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko Niyo natwe aba baganga bahanwe kimwe n’bandi bose bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kandi bakaba barajwe aho abandi barazwa.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko nk’abakozi, aba baganga hari izindi ngamba zigomba kubafatirwa mu rwego rw’akazi.
Yongeraho ko muri Karongi, uretse aba bakozi b’ibitaro, hamaze no gufatwa abakuru b’imidugudu batatu barenze ku mabwiriza, bakaba barasezerewe mu mirimo yabo kuko ibyo bidakwiye abayobozi.
Ati “Ntabwo watanga ibyo udafite, ntiwarenga ku mabwiriza ngo nurangiza uvuge ko uzakomeza kuyobora abantu”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko ubuyobozi butazajenjekera uwo ari we wese urenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.
Ati “N’undi wese uzafatwa ntituzabijenjekera, amabwiriza agomba kubahirizwa uko yakabaye”.