Karongi: Abaturage barenga 65 bafashwe basengera mu rugo basohorwa ku ngufu

Abaturage barenga 65 bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo, banga gusohokamo kugeza basohowemo ku ngufu.

Bafashwe basengera mu rugo rw

Bafashwe basengera mu rugo rw’umuntu

Ibyo aba baturage bakoraga, binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus, abuza abantu guhurira ahantu hamwe ari benshi.

Abo baturage biyita Abadive b’Abarokore (biyomoye ku Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi). Ubwo bari bateranye basenga, inzego z’ubuyobozi zamenye ayo makuru, zigiye kubasohoramo baranga bakavuga ko nta kintu na kimwe cyababuza kubahiriza Isabato.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, ku murongo wa telefoni yabwiye Kigali Today ko abo bantu barimo abakuru 65, ndetse n’abandi b’abana.

Yavuze ko aho hantu bajyaga bahateranira, kuko nta rusengero rundi bafite, kandi ko byari bisanzwe bizwi ko bajya basenga, ariko ko hari hashize igihe badasenga.

Ati “Bashobora kuba wenda bwibwiye bati ubwo hashize iminsi tudasenga dushobora guterana nta kibazo”.

Uyu muyobozi avuga ko bakimara kubasanga aho basengeraga babasabye gusohoka abandi barabyanga, bavuga ko nta kinyu na kimwe nta n’umuntu n’umwe wababuza kubahiriza isabato.

Ati “Twabaganirije batubwira ko nta kintu na kimwe cyababuza kubahiriza Isabato. Tubasobanurira kubahiriza amabwiriza, bari begeranye umuntu ku wundi. Bavugaga ko ko ubusanzwe babyubahiriza, ariko ko ku Isabato badashobora kureka gusenga isaha ya saa kumi n’ebyri itaragera”.

Uyu muyobozi avuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, abo baturage bakomeje kuganirizwa, ariko hakajyamo n’igitsure cy’abayobozi ariko nta muturage uhohotewe.

Ati “Ku bushake bwabo hari abemeye barahaguruka, ariko hari n’abavugaga ngo ‘ntituhahaguruka’.Twabaganirije bavuga ko bazakomeza bagasenga, nta muntu n’umwe nta kintu na kimwe gishobora kubabuza gusenga”.

Abo baturage bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Mwendo giherereye mu Murenge wa Gashali muri ako Karere ka Karongi, kugira ngo bakomeze kuganirizwa.

Umuyobozi w’Akarere asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, agira ati “Icyo tubwira abaturage ni ukubasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza, twirinde duhashye coronavirus. Birinda gusuhuzanya, bahana intera aho bibaye ngombwa ko abantu bahurira”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.