Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023, Nibwo abaturage basanze umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 21 yapfiriyeye imbere yumuryango w’inzu. Nyakwigendera witwa Masengesho Jean Pierre uturuka mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi akarere ka Ruhango, amakuru avuga ko yari avuye mu bukwe bikekwa ko yiyahuje akoresheje umuti wica udukoko uzwi nka Kioda.
Abo mu muryango we bagize ngo Masengesho arimo arafata akayaga ku irembo n’ubwo mbere yaho yumvise yakiwe n’icyaka agatuma murumuna we amazi yo kunywa. Masengesho yagumye yiyicariye ku irembo abandi begekaho umuryango w’inzu maze bajya kwiryamira nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru. Bavuga ko batunguwe no gusanga arambaraye hasi yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gitesi, Justin Irakoze yabwiye Taarifa ko uriya musore yakundaga inzoga cyane. Yavuze ko nta kibazo kizwi Masengesho yari asanzwe afitanye n’abo mu muryango we cyangwa abaturanyi Yagize ati “Tukaba dukeka ko uriya nawe yaba yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima abitewe n’isindwe.”
Nitugira andi makuru tumenya turabibatangariza mu nkuru zacu zikurikira.