Karongi: Impanuka y’imodoka yishe bane abandi barakomereka

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerazuba habereye impanuka y’imodoka, abantu bane barapfa abandi barakomereka.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yabaye hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020.

Iyo modoka ngo yari itwaye amabati yo kubakisha amashuri, harimo n’abantu bakora akazi ko kuyapakira no kuyapakurura.

Iyo mpanuka yabereye munsi y’ibiro by’Umurenge wa Bwishyura, bane barapfa abandi bane barakomereka, abandi batatu bavamo ari bazima, nk’uko amakuru yageraga kuri Kigali Today ahagana saa tatu z’ijoro yabivugaga.

Impamvu y’iyo mpanuka ntiyahise imenyekana, gusa ahantu yaguye hasanzwe hari ikorosi, bikaba bigaragara ko yataye umuhanda igwa mu muferege itsikamira bamwe mu bari bayirimo.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.