Karongi: Niringiyimana wakoze umuhanda aravuga ko yangirijwe n’abaturanyi be

Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi, wamenyekanye cyane ubwo byavugwaga ko yakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine, aravuga ko akomeje guhohoterwa n’abaturanyi be bangiza ibikorwa by’amajyambere ahafite.

Ibikorwa bye by

Ibikorwa bye by’ubworozi bw’inzuki byangijwe n’abantu batahise bamenyekana

Mu ijoro ryo kuwa 15 Werurwe 2020 abantu bataramenyekana bagiye aho yororera inzuki biba imizinga ye indi barayitwara.

Niringiyimana wamenyekanye kubera umuhanda yubakiye abaturage, yari amaze gutunga imizinga 24, harimo 10 ya kijyambere n’indi 14 isanzwe.

Avuga ko abagizi ba nabi biraye mu mizinga ye bibamo ibiri, naho 6 iraseswa. Yagize ati; “Bagiyemo barahakura, iyindi barayitwara iyindi barasesa, harimo n’iyo nahawe na Sina Gerard, ejo abayobozi babyiriwemo, ariko n’ubu ngiye kubisubiramo bampe inyandiko njyane kuri RIB.”

Akomeza avuga ko hari abo akeka kuko hari ababyutse bamuhamagara ko imizinga ye yatwawe, ati; “Ni gute umuntu amenya ko imizinga iri mu gihuru yaraye itwawe, kandi utaramushinze kuyicunga?”


Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi ubarizwamo imizinga ya Niringiyimana Emmanuel buvuga ko iki kibazo bukizi. Niyibizi Emmanuel ushinzwe irangamimerere yatangarije Kigali Today ko bakoranye inama n’abaturage, abari muri iyo nama bashyira bamwe mu majwi, bakaba bagomba gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ni byo Niyibizi yasobanuye ati “Ejo icyo kibazo twakiriwemo hamwe n’abaturage, bagira n’abo bashyira mu majwi, urutonde turarushyikiriza Polisi ni byo twashoboye gukora.”

Niringiyimana yashyize abakozi mu muhanda yakoze barawagura

Niringiyimana yashyize abakozi mu muhanda yakoze barawagura

Niringiyimana Emmanuel wamenyekanye kubera ibikorwa by’indashyikirwa mu guhanga umuhanda w’ibirometero 7, avuga ko uyu muhanda yakomeje kuwitaho na nyuma y’uko ahawe akazi mu kwamamaza mu kigo cy’itumanaho cya Airtel kandi amafaranga yakuyemo ngo yayakoresheje muri uwo muhanda.

Niringiyimana ati “Nta muturage n’umwe dufitanye ikibazo uretse gushaka kumpombya, n’ubu amafaranga nakoreye muri Airtel agera kuri miliyoni eshatu nazishyize mu gukora umuhanda ndawagura, umera neza”

Abakozi bakora mu muhanda abahemba amafaranga yakoreye mu bikorwa byo kwamamaza

Abakozi bakora mu muhanda abahemba amafaranga yakoreye mu bikorwa byo kwamamaza

Niringiyimana kuva yatangira kumenyekana cyane, abaturage bo mu gace atuyemo batangiye kumwanga, bavuga ko yamamaye cyane, ndetse abarega ku bayobozi.

Babitangiye ubwo yavaga kwita izina ingagi, yacyuwe n’umunyamabanga nshingwbaikorwa w’umurenge bagera aho atuye bagasanga abaturage barimo bakora urugomo ubuyobozi burabatwara batangira kumwishyiramo ko ari we wabazaniye ubuyobozi.

Akazi gakomeye Niringiyimana akorera abaturage, bamwe muri bo bamuhemba kumwangiriza

Akazi gakomeye Niringiyimana akorera abaturage, bamwe muri bo bamuhemba kumwangiriza

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.