Mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi mu Kagari ka Kagabiro, Umudugudu wa Mweya, ubwo ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura uko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 basanze uwitwa Ncogoza Felicien ufite imyaka 30 y’amavuko arimo gucuruza inzoga, yabaze n’ihene agiye gucibwa amande, ahitamo gutanga ruswa.
Ni ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri n’umunani na magana atanu (28500Frw) yatanze abanje guciririkanya, nk’uko byasobanuwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga agira ati; “Basanze mu nzu acuruza inzoga n’ihene, bahamagaye Ngali ngo imuce amande yihengekana umupolisi amusaba ko abaha amafaranga. Yahise akora mu mufuka azamura ibihumbi 28, bamubwira ko ari makeya yongeraho amafaranga 500 bahita bamuta muri yombi.”
Ntakirutimana Gaspard akomeza avuga ko abaturage mu cyaro bahatirizwa kubaha amabwiriza mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID -19 cyibasiye isi kuko hari ibyo badashyiramo imbaraga.
Avuga ko mu bice by’icyaro abacuruzi batazamuye ibiciro kandi bubaha amabwiriza yo gukaraba n’ubwo hari ibyo batitabira gukora.
Ati; “Abantu hano bamaze kumenya kwirinda gusuhuzanya, n’umukecuru arakubona akagupepera. Gusa imbogamizi dufite ni abafite utubari bacyakira abantu bakifungirana, kimwe n’abashaka guhagarara biganirira begeranye kandi bitemewe.”
Akomeza avuga ko bakomeje ingamba mu gushishikariza abaturage kwirinda batagombye kubihatirizwa.
Ati “Turabigisha ko amabwiriza atari ukubahatiriza ahubwo ni ukubafasha kurinda ubuzima bwabo. Ubu turakorana n’abayobozi b’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima kwigisha abaturage kugira isuku bakaraba intoki, birinda gukoranaho no kwegerana hamwe no guhurira mu kivunge.”
Ncogoza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura mu Karere ka Karongi aho agomba gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ku cyaha cyo gutanga ruswa.