Kate Bashabe yigaramye iby’urukundo rwe na Sadio Mane avuga ko yifitiye uwe mukunzi / Reba Amafoto 10 y’ubwiza n’imiterere by’uyu mukobwa ubaho mu buzima bw’abaherwe

Kate Bashabe uri mu nkumi zikundirwa ikimero, akagira n’umuhate mu bushabitsi akora, yahakanye yivuye inyuma inkuru zavuzwe mu minsi yashize ko yakundanye n’Umunya-Sénégal Sadio Mané ndetse yemeza ko ubu afite umukunzi.

Ni inkuru zongeye kubyutswa nyuma y’amafoto agaragaza uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru akora ubukwe n’umukunzi we ku wa 7 Mutarama 2024, bamwe bibaza impamvu Kate Bashabe atahagaragaye niba koko bari inshuti gusa.

Uyu mukobwa w’imyaka 34 nanone yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yibarutse imfura.

Bashabe Catherine wamamaye nka Kate Bashabe yashyize umucyo ku bimuvugwaho byose ubwo yari umutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda ku mugoroba wo ku wa 13 Mutarama 2023.

Ku bijyanye n’urukundo rwe na Sadio Mané yavuze ko iki ari igihuha cyambaye ubusa, ibyo gukundana bitigeze bibaho. Yagize ati “Ibyo bintu ntabwo ari byo, ibyo bihuha byose byatangiye nagiye kureba umukino wa Liverpool [Sadio Mané yakinnyemo]. Mu by’ukuri nanjye byarantunguye nk’uko nawe ubyumva, mu by’ukuri ntabwo nakundanye na we. Narabivuze kuva mbere abantu bakomeza kwivugira ibyo bashaka, nta rukundo rwabayeho hagati yanjye na we, nanjye naratunguwe. Sinzi aho byavuye ngo bifate iriya ntera.”

Kate Bashabe avuga ko kuri ubu afite umukunzi, ibyo kuba umubyeyi bizaterwa n’ubushake bw’Imana. Ati “Ndacyari umukobwa, ariko buriya igihe kizagera nanjye mbe umubyeyi ni iby’Imana, umukunzi we arahari.”

Ubwo yari abajijwe ibyavuzwe ko yibarutse imfura yabaye nk’uguye mu kantu. Ati “Ariko Mana yanjye naragowe, ntabwo ndabyara, njyewe ntabwo nabyaye, ariko ibi ngibi bijye biba n’isomo, abantu babyumve ko ibintu bivugwa hanze biba bitandukanye n’ukuri, banjye bemera ibintu bivuye kuri nyir’ubwite.”

Kate Bashabe ni umukobwa ukora ubucuruzi bw’ingeri zitandukanye, bwaba ubw’ibikorwa bye ku giti cye ndetse n’ibyo ahuriramo n’abandi.

Uyu mukobwa yakuranye inzozi zo kuzaba umugore w’icyitegerezo cyangwa rwiyemezamirimo ukomeye.

Ni umucuruzi w’imideli, akora ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi bitandukanye akorana n’ibigo byo mu Rwanda no hanze.

Kate Bashabe avuga ko kwamamara ari kimwe mu bintu byamufashije kugera kuri byinshi akora birimo ubucuruzi kuko bimworohera kumenyekanisha ibikorwa bye.

Uyu mukobwa asanzwe amenyerewe mu bikorwa byo gufasha abinyujije mu Muryango yashinze yise ‘Kabash care’.

Bashabe Catherine [Kate] yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no mu 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge.

Mu minsi ishize nk’uko akunze kubigenza buri mpera z’umwaka, Kate Bashabe yongeye gutegura igikorwa cyo gufasha abana 660 bo mu miryango itishoboye yo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru, abaha ibikoresho by’ishuri.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.