Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 6 Mata 2020, mu cyuzi cya Ruramira cyo muri ako karere hakuwemo imibiri y’abantu 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo cyuzi giherereye mu Murenge wa Ruramira ariko kigakora no ku Murenge wa Nyamirama yombi yo muri ako karere, kikaba cyaracukuwe kera ngo cyifashishwe mu kuhira imyaka, ariko kikaba cyarajugunywemo abicwaga muri Jenoside.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, avuga ko icyo gikorwa bari bakimazemo iminsi kuko amakuru bayamaranye igihe.
Agira ati “Ni gahunda tumazemo iminsi kuko twari tuzi ko muri kiriya cyuzi hajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside. Byari byaragoranye kuyikuramo ariko ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), icyuzi twarakibomoye kugira ngo amazi yose avemo, muri iyo sayo rero ni ho uyu munsi twabashije gukuramo iyo mibiri”.
Akomeza avuga ko bajyaga bagerageza gukuramo iyo mibiri ariko bikananirana kuko banagerageje gukoresha imashini bikanga, kuko iyo imvura yagwaga yahitaga yongera kucyuzuza ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kukibomora, kandi ngo gushakisha imibiri birakomeje.
Harerimana avuga kandi ko amakuru yatanzwe yerekanye ko muri icyo cyuzi hajugunywemo n’abantu baturutse mu Karere ka Ngoma.
Ati “Amakuru dufite ni uko muri icyo cyuzi hajugunywemo n’abantu baturukaga mu Karere ka Ngoma k’ubu, mu Murenge wa Remera ndetse n’abandi bagiye baturuka hirya no hino bari bahungiye muri kano karere”.
Uwo muyobozi yongeraho ko mu Karere ka Kayonza hakiri ahandi bivugwa ko hari imibiri, kuyishakisha ngo ishyingurwe mu cyubahiro bikaba bikomeje.
Ati “Birazwi ko imibiri yose y’abazize Jenoside muri kano karere itarashyingurwa mu cyubahiro. Hari ahitwa Midiho mu Murenge wa Mukarange amakuru avuga ko hari imibiri hafi 300 y’abahiciwe itaraboneka, hari na Rwinkwavu aho imibiri y’abahiciwe yajugunywe mu bisimu byacukuwemo amabuye y’agaciro, bitanoroshye kuyibona bitewe n’imiterere yaho”.
Ikindi ngo inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage muri gahunda z’umuganda bazakomeza icyo gikorwa cyo gushakisha imibiri nk’uko bikomeje mu cyuzi cya Ruramira.
Harerimana asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, akanabashishikariza gukurikirana gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bazirikana ndetse banubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.