Kenya: Abantu benshi batorotse ibigo bishyirwamo abakekwaho #COVID19

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu basimbuka igipangu cyangwa se urugo rw’inyubako yo muri Kenya yagenewe abashyizwe mu kato k’iminsi 14 nyuma yo gukekwaho kuba baranduye cyangwa barahuye n’abanduye Coronavirus.

Bamwe mu bari mu kato muri iki kigo batorotse ngo nibafatwa bazafungwa (Ifoto: Daily Nation)

Bamwe mu bari mu kato muri iki kigo batorotse ngo nibafatwa bazafungwa (Ifoto: Daily Nation)

Amakuru yagiye atambuka mu bitangazamakuru binyuranye yavugaga ko uko gutoroka kwateje impungenge kuko mu batorotse hashobora kuba harimo abanduye bakomeza kugenda bakwirakwiza COVID-19.

Polisi y’igihugu cya Kenya yatangaje ko irimo gushakisha abantu 50 bivugwa ko bahunze bava mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Kenya (KMTC) i Nairobi aho bari mu kato ubusanzwe habarirwaga abantu 200 bashyizwe mu kato.

Perezida Uhuru Kenyatta, yatangaje ko abantu benshi bafashwe amashusho batoroka bava aho bari bari mu kato mu murwa mukuru, Nairobi, bazafatwa kandi bagafungwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mata 2020, nyuma y’amasaha make amashusho y’abo batorotse akwirakwijwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abantu bamwe basimbuka hejuru y’urukuta rwa kimwe mu bigo byashyizwemo abari mu kato, Perezida Kenyatta yavuze ko Guverinoma izi umwirondoro w’abantu bose bahunze n’abari mu kato kandi ko izabasubiza mu kigo ndetse ko nyuma bahanwa n’inkiko bagashinjwa ibyaha bihana abakekwaho gukwirakwiza iyi virus nkana.

Televiziyo ya Citizen TV yatangaje ko benshi batorotse ubwo imvura yatangiraga kugwa bagasimbuka igipangu bikavugwa ko hari n’abagiye baha ruswa abarinzi kugira ngo bitahire. Abandi ngo batorotse mu masaha y’igitondo ubwo babaga bagiye guhabwa ifunguro rya mu gitondo kubera ubwinshi bwabo bagacika abarinzi bagasimbuka urugo.

Ibi bibaye mu gihe Guverinoma ya Kenya yanenzwe bikabije kuba yarayoboye ibigo by’akato nka gereza, ikongerera iminsi nta jambo na rimwe igiranye n’abari muri ibi bigo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.