Mu rwego rwo kurwanya igwingira rishobora kwibasira impinja zidafite ababyeyi cyangwa se bafite ababyeyi ariko badafite amashereka ahagije, mu gihugu cya Kenya hatangijwe banki y’amashereka yitezweho kandi kugabanya impfu z’abana.
Ibi bizakorwa abagore bajyana amashereka kuri iyi banki akabanza gupimwa kugirango abone kubikwa cyangwa se bakajya kuri iyo banki bakabakama.
Gloria ni umugore utaragize amahirwe yo konsa umwana we bitewe n’uburwayi avugako aya mashereka yafashije umwana we cyane.
Agira ati “Umwana wanjye yirirwaga arira najye bikantera agahinda… Ubu ari gukura neza ndetse abasha gusinzira ntakibazo. Ndashimira ababyeyi bagenzi banjye ku mutima w’ubumuntu.”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko John Martin, umugabo wapfushije umugore we ari kubyara, yavuze ko aya mashereka ari kugoboka abana be b’impanga yasigiwe na nyakwigendera.
Agira ati “umugore wanjye amaze gupfa namenya amakuru ko ku ivuriro bashobora guha impanga zanjye amashereka. Nabanje kugira impungenge z’uko hari ingaruka amashereka yabatera kuko atari aya nyina wababyaye, ariko nyuma yo kunsobanurira ubu ntakibazo mfite ndetse abana banjye batangiye kongera ibiro kandi nta gihe kinini baramara. Biragaragara ko amashereka y’ikiremwamuntu ari ingirakamaro.”
Abagore ngo biteguye gukorera ubushake no gutanga ubu bufasha bw’amashereka kugirango bagoboke bagenzi babo batabasha konsa cyangwa abana bato batagira amahirwe yo konswa na ba nyina.
Aya mashereka kdi ngo abanza gupimwa ku buryo buhagije kugira ngo harebwe niba nta ndwara zirimo zishobora kugira ingaruka ku bana bayahawe.
Leta ya kenya ivuga ko izakomeza gufungura umubare wa banki z’amashereka nyishi mu bice bitandukanye by’igihugu harebwe uko iyi gahunda igenda yitabirwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ivuga ko abana barenga ibihumbi 800 bapfa buri mwaka bazize kutabona amashereka y’umubyeyi.