Ubwo Covid-19 yageraga muri Kenya yagendanye no kwiyongera gukomeye kw’imibare y’abasambanyijwe. Amakuru atangwa na Leta ya Kenya avuga ko ukwezi kumwe gusa nyuma y’uko Covid-19 ihagera, habarurwaga abakoze ibyaha byo gusambanya abakobwa biyongereyeho 42%.
Abakobwa 27 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 20 bacumbikiwe mu kigo cy’umuryango ufasha witwa Maisha Girls Safe House, ukaba warabahaye icumbi, imyambaro, n’ubuvuzi bw’ibanze ndetse no kubahuza n’inzego z’ubutabera na polisi.
Umuyobozi w’uyu muryango, Florence Keya , avuga ko kuva mu kwezi kwa gatatu umubare w’abakobwa icyo kigo cyakira wikubye inshuro 10 uw’abo bakiraga mu bihe bisanzwe, akavuga ko we abihuza no kuba mu gihe hariho guma murugo cyangwa se couvre-feu, abakobwa bisanga bugarijwe n’ihohoterwa. Akongera akabihuza no kuba amashuri afunze kandi ari ho abakobwa babonera umutekano. Agira ati: “Abana b’abakobwa babona ubuhungiro mu mashuri none ubu arafunze”.
Muri iki kigo kandi hari impinja zirindwi zirimo kwitabwaho, zavutse kuri ba nyina bafashwe ku ngufu.
Umwana umwe mu baganiriye na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), witwa Marie, afite imyaka 17, yatewe inda n’umuturanyi, akaba agira ati : “Biragoye kubyumva. Ndifuza ko uwampohoteye yafatwa nibwo nzumva mfite amahoro. Ariko ntibyoroshye muri ibi bihe bya covid-19 kuko mu nkiko bakira abantu bake ndetse inyinshi ziranafunze. Gusa, mfite inzozi zo gusubira mu ishuri.”
Umukozi ushinzwe imibereho myiza muri iki kigo cyakira abakobwa bahohotewe muri Kenya avuga ko igiteye agahinda ari uko abakoze ibyaha, bamwe badafatwa ngo babiryozwe, hakaba n’ubwo abafashwe bagafungwa barekurwa bagasubira gutura aho bakoreye icyaha ndetse bagakomeza guhura n’abo bahohoteye.