Kenya: Inda ziterwa abana zariyongereye kubera ingamba zo gukumira Coronavirus

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zatangaje ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda wazamutse cyane kuva ubwo hashyirwagaho ingamba zo gukumira Covid-19 mu kwezi kwa gatatu.


Imwe muri izo ngamba ni ugufunga amashuri mu gihugu hose, bikavugwa ko kuyafunga byahaye icyuho abangiza abana bakabatera inda kuko kubabona byoroshye mu gihe amashuri atarafungurwa.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu ntara imwe gusa abana b’abakobwa babarirwa mu 4000 batewe inda kuva umwaka wa 2020 utangiye.

Amashuri muri iki gihugu yafunzwe hagati mu kwezi kwa gatatu, mu rwego rwo kubahiriza ingamba guverinoma ya Kenya yari imaze gufata mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid19.

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zihangayikishijwe ni uko ku bana benshi, ababateye inda ari abo bafitanye amasano y hafi cyangwa abitwa inshuti z’imiryango yabo.

Ubuyobozi kandi buravuga ko imibare y’abana batewe inda ishobora kuba iri hejuru cyane, kuko kenshi abana baterwa inda ariko ntibivugwe.

Abayobozi b’intara 47 zigize Kenya basabye guverinoma y’iki gihugu gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo cy’ubwiyongere bw’inda ziterwa abana bakiri bato.

Kenya iri mu bihugu biza ku imbere ku rwego mpuzamahanga mu kugira abana benshi baterwa inda bakiri bato, hakaba havuka abana basaga 82 ku nda 1000 ziba zatewe abana bakiri bato.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.