Kenya: Perezida Kenyatta yahagaritse kugurisha inzoga mu minsi 30

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020, yatangaje ko bitemewe kugurisha inzoga mu tubari n’amaresitora.


Ibi byakozwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira rya covid-19, nyuma y’uko hagaragaye umubare munini w’abantu bajyaga mu tubari nyuma y’amasaha yemewe yo gutaha. Perezida Kenyatta yavuze ko utubari tuzafatwa dufunguye nyuma y’amasaha yemewe tuzafungwa burundu.

Kenyatta yagize ati “Aho bagurisha inzoga ni bumwe mu buryo bwo kwiyangiza. Twibeshya ko kuba hano iwacu abantu bicwa na covid-19 bari ku kigero cya 1.6% biri hasi kurusha ahandi hantu ku isi bigatuma twirara ari nako benshi bagenda bandura”.

Yanavuze ko amasaha yo gutaha no gufunga amaduka kuva saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mugitondo bigikomeje mu minsi 30 iri imbere.

Yongeye gusaba Abanyakenya, ati “Niba umuntu aje mu iduka ryawe atambaye agapfukamunwa ujye umusaba kukambara mbere y’uko muvugana. Waba ugiye muri resitora ugasanga ukwakira nta gapfukamunwa yambaye ujye umusaba kukambara”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.