Kenya: Umubare w’abangavu batwara inda z’imburagihe warazamutse cyane muri iki gihe cya Covid-19

Mu mibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana ‘Save the Children’, igaragaza ko umubare w’abangavu batwara inda imburagihe muri Kenya wari wagabanutse ukava kuri 82 ku 1,000 batwaye inda bafite hagati y’imyaka 15 na 19 mu 2016, bakaba 71 ku 1,000 batwaye inda bafite iyo myaka mu 2017.


Mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2020, imibare yaturutse muri Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu yagaragaje ko ibihumbi by’abangavu batwaye inda cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Gicurasi. Iyo mibare yanateje impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Nairobi honyine, abakobwa 5,000 batwaye inda zitateguwe kandi abarenga 500 muri abo, ni abangavu bafite imyaka hagati ya 10-14 nk’uko bitangazwa n’ishami ry’ibarurishamibare muri iyo minisiteri.

Yaba Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ndetse na Mutahi Kagwe Minisitri w’Ubuzima muri Kenya, bombi bagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’umubare w’abangavu batwara inda z’imburagihe.

Mu kwezi gushize, Minisitiri Kagwe yagize ati “Ni ishyano kubona umwana w’umwangavu wabaye umubyeyi, bimuviramo ingaruka mu buzima bwe”.

Uwitwa Evelyne Opondo, Umuyobozi mukuru w’ikigo Nyafurika cy’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere (the Centre for Reproductive Rights), avuga ko ubwiyongere bw’izo nda z’imburagihe bufitanye isano itaziguye n’icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko abenshi batwaye inda z’imburagihe muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, kuko bari mu ngo nta mibereho, bakishora mu byo gukururana n’abasore cyangwa abagabo nk’uburyo bwo gushaka amaramuko.

Uwo muyobozi avuga ko hari abana b’abakobwa benshi babonaga amafunguro n’ibikoresho by’isuku ku buntu ku mashuri, none ubu ngo amashuri arafunze kugeza nibura mu mwaka wa 2021.

Uko kuguma mu rugo kw’abana ngo byabaye umutwaro ukomeye wiyongera ku bibazo ababyeyi bafite, rimwe na rimwe na bo banatakaje akazi kubera icyorezo n’ubundi.

Opondo akagira ati “Nyuma y’ibyo bibazo byose, abana b’abakobwa b’abangavu bazashakisha abagabo babaha amafaranga bifashisha, amafaranga baguramo impapuro z’isuku (pads) mu gihe bari mu mihango.

Ibyo twarabibonaga na mbere y’uko icyorezo cyaduka, mwibaze namwe uko byagombaga kugenda noneho muri iki gihe cy’icyorezo! Byagombaga kuba bibi kurushaho”.

Oriema Otieno, Umuganga w’imyaka 30 ukora ku ivuriro ryigenga aho muri Nairobi, avuga ko na we yabonye ubwo bwiyongere bw’abakobwa b’abangavu batwaye inda z’imburagihe muri iki gihe cy’icyorezo.

Yagize ati “Ubusanzwe, mu gihe amashuri yabaga afunguye, abangavu biga, twashoraga kubona abangavu nka babiri batwite muri buri mezi atatu. Ubu rero imibare yarazamutse dushobora kubona abangavu barindwi cyangwa umunani (7-8) batwite inda z’imburagihe mu kwezi kumwe”.

Nk’uko bisobanurwa na Opondo, kuba abangavu benshi baratwaye inda muri iki gihe cy’icyorezo binaterwa nanone no kuba nta makuru ahagije ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere babona.

Ati “Turabizi ko muri Kenya uburyo bwo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere buhari, usanga abakobwa benshi badafite amakur y’uko bakwirinda gutwara inda zitateguwe”.

Gutanga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho muri Kenya ngo bihura n’imbomizi zishingiye ku madini amwe n’amwe ndetse n’amatsinda y’abantu batsimbaraye ku myumvire runaka.

Muri 2017 ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa ‘Guttmacher Institute’ bwagaragaje ko nubwo muri Kenya hari gahunda nyinshi zishyirwaho mu rwego rwo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, usanga bigisha ibintu bikeya, badashobora kuvuga ku bijyanye n’uburyo kuboneza urubyaro.

Raporo yavuye muri ubwo bushakashatsi igira iti “Ubutumwa bwahabwaga abanyeshuri, wasangaga bubashishikariza kwifata no kubagaragariza ko gukora imibonano mpuzabitsina ari ibintu biteye ubwoba kandi bigayitse ku rubyiruko”.

Uwitwa Ritha Anindo ufite imyaka 22 y’amavuko, ushinzwe ubuvugizi bw’urubyiruko mu muryango utegamiye kuri Leta wigisha iby’ubuzima bw’imyororokere aho muri Kenya (the NGO Reproductive Health Network Kenya), yagize ati “Tureke kwibeshya, abana bacu bakora imibonano mpuzabitsina. Ubu abana ntibari ku mashuri, bari mu rugo. Abana b’abakire wenda biga bifashishije za internet, ariko se abana b’abakene ubu barakora iki”?

Ati “Abana bacu bari mu rugo bakora ubusa, none se mwe murumva byagenda bite? Murumva ari iki cyakurikiraho atari inda ziterwa abangavu, ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, ndetse no gukuramo inda mu buryo bushobora no guhitana ubuzima.

Abenshi muri bo ntibazasubira ku ishuri, hakenewe inkunga, yaba iy’amafaranga ndetse n’iyo mu buryo bw’ibyiyumviro (financial support and emotional support”.

Anindo yongeraho ati “Dushobora kuzagira umubare munini w’abangavu batwara inda imburagihe kurusha uw’abandura icyorezo cya Covid-19 kandi birababaje”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.