Kenya: Umugabo bamwe baketse ko ari Yesu ni Umunyamerika

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho n’amafoto y’umugabo wagaragaye muri Kenya usa na Yesu uvugwa muri Bibiliya.


Uwo mugabo yagaragaye agendagenda mu mihanda yo mu Mujyi wa Kiserian mu Ntara ya Rift Valley, akajya anyuzamo akanaceza.

Mu gihe bamwe batangiye guhererekanya ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko biboneye Yesu n’amaso yabo agendagenda muri Kenya, byaje kumenyekana ko uwo babonye ari umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika witwa Michael Job wari wiganye imyambarire ya James Patrick Caviezel wakinnye muri Filime The Passion of the Christ, ivuga umubabaro wa Yesu Krisito, akaba yarayikinnyemo ari we Yesu.

Michael Job, usibye kuba ari umukinnyi wa Filime, ni n’umubwirizabutumwa akaba n’umuyobozi w’itorero ‘Jesus Loves You Evangelistic Ministries’. Yize ibijyanye n’umuziki no kwigana abantu akoresheje ijwi (Vocal Performance) muri Koleji ya New York.


Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya ivuga ko Michael Job yaje muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize atumiwe mu giterane cyari cyatumiwemo n’abandi bapasiteri benshi. Icyo giterane cyabereye mu Mujyi wa Kiserian kuva tariki 26 kugeza tariki 28 Nyakanga 2019.

Muri iyo gahunda yari yajemo y’iminsi itatu, Michael Job yanyuzagamo agasura ibigo by’amashuri, agaha amafunguro abapfakazi, akaganda anigisha ku mihanda ari na byo byatumye bamwe batekereza ko ari Yesu uvugwa muri Bibiliya wabagendereye.


Michael Job wari wambaye imyenda isa n’iyo Yesu uvugwa mu ijambo ry’Imana yambaye. Hari abavuga ko na we yagendaga mu muhanda yiyita Yesu.

Bamwe mu bamubonye baboneragaho kumwegera bakifotozanya na we amafoto bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, bemeza ko babonye Yesu. Icyakora hari abandi banenze uwo muvugabutumwa kuko yigereranyije na Yesu.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.