Amafoto y’umugore witwa Peninah Bahati Kitsao, utuye mu mujyi wa Mombasa muri Kenya atetse amabuye, yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye muri Kenya. Uyu mugore yabwiye ibitangazamakuru binyuranye ko yatetse aya mabuye kugira ngo ahe abana be 8 atunze, icyizere cy’uko baza kurya, kuko ngo COVID-19, yamuteje ubukene kugera aho abura icyo agaburira abana.
Peninah, yagize ati: “Sinzi gusoma, sinzi kwandika, ubusanzwe nakoraga akazi ko kumesa imyenda mu ngo zinyuranye, nkabona icyo ntungisha abana, ariko muri iki gihe cya gahunda ya guma mu rugo, ako kazi ntigashoboka. Nahisemo guteka amabuye kugira ngo abana baze gusinzira bazi ko ari ibiryo byatinze gushya, ko baza kubyuka bakarya”.
Umuturanyi we witwa Prisca Momanyi, yahise akwiza ayo mafoto ku mbuga zinyuranye ndetse n’ibitangazamakuru binyuranye bitangira kuvuga kuri uwo mugore. Abaturage bahise batangira gukusanya amafaranga hifashishijwe Mobile Money, ndetse anafungurizwa konti muri banki ijyaho amafaranga yafashishijwe.
Peninah, usanzwe ubaho mu buryo bwa gikene, mu nzu itagira amazi n’umuriro mu Mujyi wa Mombasa, yavuze ko ibyamubayeho ari igitangaza cy’Imana. Ati:
“Natangajwe n’ubumuntu abanyakenya banyeretse, kuko nyuma yo kubona ayo mafoto benshi batangiye guhamagara umuturanyi wanjye bamubaza uko bashobora kumfasha. Gusa hari n’abambwiraga ko ari ibyo nahimbye ngo mfashwe, ariko ntacyo nabikoraho kuko nta kintu nari mfite ngaburira abana”.
Yavuze ko icyamushimishije cyane, ari uko noneho ari buteke ibiryo, abana bakabona ko batari bategeje kurya ubusa.
Peninah, yabaye umuphakazi mu mwaka wa 2019, ubwo umugabo we yicwaga n’abagizi ba nabi.