Kenya: Umukecuru w’imyaka 62 yahanishijwe igifungo cy’imyaka 35 azira ubujura

Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba ari iyo muri Kenya.

Joyce Wairimu Kariuki (Ifoto: DCI)

Joyce Wairimu Kariuki (Ifoto: DCI)

Nk’uko bigaragazwa n’amakuru abikwa n’Ibiro bikuru by’ubugenzacyaha (Directorate of Criminal Investigations (DCI) by’aho muri Kenya , Wairimu yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15, aza gufungurwa, ava aho yari afungiye muri Gereza ya ‘Shimo La Tewa prison’ nyuma yo kurangiza igihano cye.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Joyce Wairimu Kariuki yaburanishijwe n’urukiko rwa ‘Loitoktok Law Courts’ ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba abantu ibyabo akanabahohotera (robbery with violence).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.