Kenya: Umwana w’imyaka 14 arashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru

Police yo muri Kenya yataye muri yombi umwana w’imyaka 14 akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru rwabereye mu murwa mukuru Nairobi, nyuma y’uko amashusho yafashwe na Camera zifashishwa mu bijyanye no gucunga umutekano, yasuzumwe akagaraza uyu mwana, nkuko byatangajwe na Polisi ya Kenya ku itariki ya 11 Gicurasi ibinyujije kuri Twitter.


Inkuru dukesha BBC iravuga ko Mohammed Hassan, wari umunyamakuru wa Radio Pamoja FM, yaguye mu gaco k’abagizi ba nabi, ubwo yari atashye iwe avuye mu kiganiro yakoraga nijoro, bakamutera ibyuma
.

Yahise yitaba Imana, inzego zishinzwe iperereza zatangaje kuri twitter ko umurambo we wasanzwe ku muhanda mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Gicurasi 2020.

Undi ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu munyamakuru ni umusore na we w’imyaka 19, akaba yaratawe muri yombi mu cyumweru gishize nyuma y’uko na we agaragaye muri ayo mashusho, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Nairobi News.

Polisi ya Kenya ikaba ikomeje gukora iperereza no gushakisha abandi baba barafatanyije n’aba bana muri ubu bwicanyi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.