Kera kabaye Kylian Mbappe yatsinze igitego cye cya mbere aranagishimangira!

Mu ijoro ryashize nibwo umukinnyi mushya w’ikipe ya Real Madrid  iheruka kugura yatanze icyizere ko ibyo abantu bakeka ko atazatanga ibyishimo ataribyo.

Mu mukino wahuzaga ikipe ya Real Madrid na Real Betis muri shampiyona ya Esipanye iyi kipe ya Real Madrid yaje kwitwara neza itsinda ibitego bibiri ku busa (2-0) byose byatsinzwe n’umukinnyi uhanzwe amaso Kylian Mbappe ndetse bituma ahagarika igitutu yaramazeho iminsi cy’abafana cy’uko nta gitego aratsindira iyi kipe muri shampiyona kandi ariwe musimbura babonamo Cristiano Ronaldo.

Kylian Mbappe n’umukinnyi isi yitezeho kuzagira uduhigo twinshi dore ko abafana bahoraga bifuza ko yahindura ikipe akava mu Bufaransa muri Paris Saint Germain akajya muri Real Madrid gusa niko byarangiye bibaye ubu rero  bakaba bemeza ko agiye kuhagirira ibihe byiza muri iyi kipe ya mbere mu bigwi ku isi muri ruhago.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.