Kicukiro: Batashye ishuri ry’icyitegererezo rifite agaciro ka miliyari 2,5 FRW

Muri gahunda yo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye, abaturage b’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro batashye ku mugaragaro ishuri ry’icyitegererezo rya Groupe Scolaire Karembure rifite agaciro ka Miliyari 2,5 FRW.


Umuhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ari kumwe na Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali Musenyeri Antoine Kambanda n’Umuyobozi w’inkeragutabara mu Mujyi wa Kigali Col. Alexis Kayumba.

Ishuri ry’icyitegererezo rya Groupe Scolaire Karembure rifite ibyumba bibiri by’ikoranabuhanga bigezweho (Smart Classrooms) na murandasi (internet) ikoresha umurongo wihuta, bizafasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi no kurahura ubumenyi butandukanye hirya no hino ku isi.

Ataha ku mugaragaro iri shuri, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yasabye abaturage n’abarezi gufata neza iri shuri no kuribyaza umusaruro uryitezweho.


Bwana Rubingisa yagize ati: “Mugomba gukomeza gushyigikira ibyagezweho mu iterambere no kubyitaho uko bikwiye”.

Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri rigezweho yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwatanze inkunga yo kuryubaka. Yagize ati: “Ubusanzwe abana bacu bakoraga urugendo ruri hagati y’ibirometero bine na bitanu (4-5 km) bajya ku ishuri bigatuma batiga neza, iri shuri rije ari igisubizo ku bana bacu bagiye kwiga hafi”.

Ishuri ry’icyitegererezo rya Karembure mu Karere ka Kicukiro ryubatswe mu buryo bugezweho rikaba rifite ibyumba byigirwamo 36 n’ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 2,160.

Rifite Laboratwari 2 z’Ubutabire, ibinyabuzima n’ubugenge, Isomero, ibibuga by’imikino n’ibindi.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.