Kicukiro: Ibyumba by’amashuri byuzuye, hasigaye gufasha abana bose kuzitabira kwiga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwerekanye ibyumba by’amashuri 104 n’ubwiherero 114 bimaze kubakwa mu rugamba uturere twose turimo rwo gukemura ubucucike bw’abanyeshuri igihe amashuri azaba yongeye gufungura.


Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu gihugu hose harimo kubakwa ibyumba by’amashuri birenga 22,500 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri bwashoboraga kuzaba bukabije cyane, kuko umwaka wa mbere uzigwamo n’abari baratangiye muri 2020 ndetse n’abari kuzatangira muri 2021.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko mu gihe amashuri yafungurwa muri Nzeri 2020, bazaba barangije kubaka ibyumba bigera kuri 404 n’ubwiherero 543 nk’uko babisabwa.

Umutesi yakanguriye ababyeyi n’abana gushaka abatajyaga ku ishuri kubera kwiga kure cyangwa kwigira mu bucucike mu ishuri, ko izo mpamvu zombi zakuweho.

Yagize ati “Amashuri nk’aya iyo aje tuba twifuza ko nta mwana waguma mu rugo ataje kwiga, abana bayobora abandi bafatanyije n’ababyeyi turabatuma ku bana kugira ngo amashuri natangira buri mwana azitabire kuza kwiga”.

Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko ibindi byumba by’amashuri bitaruzura neza na byo imirimo yo kubyubaka irimo kugera ku musozo.

Umutesi ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mikoranire na Banki y’Isi, kuko inkunga yayo irimo kugira uruhare rurenga 65% mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri.

Mu Karere ka Kicukiro amashuri n’ubwiherero birimo kuhubakwa, bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu.

Ku ruhande rw’ababyeyi, bavuga ko bakirimo gutoza abana kuzatangira kwiga bazi kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko bakagaragaza impungenge ko ukwezi kwa Nzeri kubageranye ntacyo barageraho, mu gihe amashuri yaramuka afunguwe icyo gihe.

Uwitwa Uwamahoro utuye mu Kagari ka Rusheshe agira ati “Byari bikwiye ko abana biga ariko ntabwo byoroshye kuko batarashobora kwirinda icyorezo, ntibazi uburyo bambara agapfukamunwa, ntibazi gukaraba intoki n’uburyo bakwirinda kwegerana,..”

Mu mpera z’ukwezi gushize, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko amashuri adashobora gufungura hakigaragara imibare myinshi y’abandura Covid-19, ndetse na mbere yaho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yari yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko gufungura amashuri muri Nzeri hakivugwa icyorezo kwaba ari ukuroha abana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.